Impuguke zo muri EAC ziteraniye mu Rwanda ziga uko habungabungwa umutekano mu Karere
Impuguke zituruka mu muryango w’Afurika y’u Burasirazuba (EAC), zahuriye mu Rwanda mu nama y’iminsi itatu yiga ku buryo gufatanya no guhuriza hamwe uburyo bwo gukemura ibibazo bijyanye n’ibinyabutabire, ibinyabuzima, ibisasu bya kirimbuzi (CBRNE) n’ibindi bikorwa by’iterabwoba mu bihugu bigize EAC.
Ni inama yatangiye ku itariki 18-20 Ugushyingo 2024, afungura iyo nama, Brig Gen Dr. Ngoga Eugene wari uhagarariye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), yashimiye cyane izo mpuguke zitabiriye iyo nama, ashimangira ko yitezweho umusaruro ukomeye mu rwego rw’Akarere ka EAC.
Yagize ati: “Kuba muhari, bishimangira ko dusangiye umugambi wo kubungabunga umutekano rusange w’Akarere kacu no kurinda abaturage bacu ibibazo bitandukanye bahura nabyo...”
Brig Gen Doctor Ngoga yasobanuye akamaro k’ubufatanye mu rwego rw’Akarere ka EAC, atanga urugero rw’icyorezo cya Marburg cyugarije u Rwanda mu minsi ishize.
Yagize ati, “ Vuba aha, Akarere kacu kahuye n’ibyorezo bitandukanye harimo na Virusi ya Marburg u Rwanda rwahuye nayo, kuva yagera mu Rwanda ku itariki 27 Nzeri 2024, muri rusange hagaragaye abantu 66 bayanduye, harimo 15 yishe, bivuze ko ikigero cyayo cyo kwica abantu cyabaye 23% , icyo kikaba ari cyo kigero gitoya cyatangajwe guhera iyo virusi yavumburwa mu 1967”.
Brig Gen Ngoga yavuze ko kugira ngo u Rwanda rushobore gutsinda icyo cyorezo cya Marburg ku buryo bwihuse ari intambwe ikomeye muy rwego rw’umutekano ku buzima muri rusange, ariko byanagaragaje ibyiza byo kugira imikoranire myiza kandi ihuriweho n’ibihugu bitandukanye by’abafatanyabikorwa.
Brig Gen Dr Ngoga yashimiye cyane ibihugu byo mu Karere kuba byarashyikiye u Rwanda muri gahunda zo guhangana n’icyorezo cya Marburg no kugitsinda, kuko ubu nta muntu uragaragaraho iyo virusi guhera ku itariki 29 Ukwakira 2024, ariko ibyo ngo bikaba bidakuyeho ko hari ibindi byorezo bishobora kuza bitunguranye.
Yagize ati, “ Uyu munsi duteraniye hano, bitari igihugu ukwacyo, ahubwo nk’Umuryango uhiriye hamwe, wiyemeje guhangana n’ibyaha by’iterabwoba byambukiranya imipaka.Ibibazo bijyanye n’ ibibazo bijyanye n’ibinyabutabire, ibinyabuzima, ibisasu bya kirimbuzi (CBRNE), birihariye, yaba ibituruka ku bikorwa by’abantu babigambiriye, ibiza ari nk’impanuka ndetse ibibaho byizanye mu buryo bwa karemano. Byose bisaba ubufatanye mu guhangana nabyo, harimo gusangira ubumenyi, guhuza ibikorwa no kurangwa n’ubwizerane hagati y’abanyamuryango bose”.
Yakomeje agira ati, “Binyuze muri iri huriro, turimo kwerekana ubumwe buteza imbere Umuryango wa EAC. Twese hamwe dufite amahirwe yo gushyiraho inzira ihamye, bizamura ubushake bwacu bwo kunoza imikoranire yacu, no kubungabunga umutekano by’Akarere kacu.”
Colonel Deng Mayom Manyang Malual, ukomoka muri Sudani y’Amajyepfo, ushinzwe imikoranire y’ingabo mu Karere, akaba n’uhagarariye Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yagaragaje ko bizeye ko iyo nama izagenda neza.
Yashimye itsinda ry’impuguke zitandukanye zitabiriye iyo nama, zirimo abaganga, abahanga mu by’ubutabire, abasirikare, abapolisi, n’abasivili, bishyize hamwe kugira ngo bategure inyandiko yuzuye izayobora ibikorwa bya gisirikare mu bihugu bigize EAC.
Reba ibindi muri iyi Video:
Video: Richard Kwizera
Ohereza igitekerezo
|