Impuguke zisanga umuganura ukwiye kwibutsa ababyiruka uko Abanyarwanda bari abahanga

Impuguke mu by’ubukungu, umuco, ubuhinzi n’ubworozi n’imibereho ya Muntu, zisanga umuganura ukwiye kwereka ababyiruka uko Abanyarwanda bari abahanga.

Umutsima wa rukacarara uvuze mu masaka wari ingenzi mu mirire ya Kinyarwanda
Umutsima wa rukacarara uvuze mu masaka wari ingenzi mu mirire ya Kinyarwanda

Byavugiwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Nyamiyaga, Akagari ka Bibungo, Umudugudu wa Nyamurasa, aho abaturage b’uwo Mudugudu bahuriye hamwe baganura ibikorwa by’indashyikirwa byagezeho.

Izi mpuguke zibihera ku bikorwa byarangaga umuco Nyarwanda, imyemerere, imibanire n’uburyo Abanyarwanda bari bazi kuvumbura ubwenge bubafasha mu buzima bwa buri munsi.

Dr. Rusa Bagirishya, umuhanga mu by’ubukungu na Politiki, akaba n’impuguke mu buhinzi n’ubworozi, avuga ko ahereye ku buryo abashumba bavumbuye uburyo bwo guteka badakoresheje amazi, cyangwa ibindi birungo kandi ibyo bateguye bikaryoha, bigaragaza ko kwari ukuvumbura kandi bifite ishingiro.

Agira ati, "Ibinyabijumba byahishwaga n’umwuka, kandi ubu hariho ubuhanga bwo gutekesha umwuka, turabwishyura kubera ikoranabuhanga, birakwiye ko urubyiruko rwacu rureba kure umuganura nk’uyu rukawigiramo kugarura ibyatakaye bisigaye bifitiye abandi akamaro kandi byari ibyacu badutwaye bakabihindura tukaba dusigaye tubyishyura akaba ari bo biteza imbere".

Izi mpuguke zisanga hari ubuhanga Abanyarwanda bataye kandi bwari bufite akamaro
Izi mpuguke zisanga hari ubuhanga Abanyarwanda bataye kandi bwari bufite akamaro

Ubwo buryo Dr. Rusa avuga ko bwitwa ‘Kotsa Runonko,’ aho abashumba bafataga ibinonko, bakabyubakamo ifuru gakondo, bagashaka ibyatsi bakabicanira bigatukura, bagakuramo umuriro bagashyiramo ibinyabijumba bagahonda bya binonko, maze ubushyuhe bwabyo bugahisha bya binyabijumba, bakabifungura kandi bakagira ubuzima bwiza kuko byabaga byatetswe mu buryo bwiza.

Agira ati, "Uyu munsi ibitekesheje amavuta biratuma uburwayi burimo na kanseri burushaho kwiyongera, mu gihe abaryaga ibyokeje runonko bo ntaburwayi bashoboraga kugira kuko babifuuguraga nta kinyabutabire na kimwe cyongewemo, bikaba bikwiye guherwaho bigaragaza ubuhanga bw’Abanyarwanda".

Runonko ni ifuru gakondo ubu yahinduwemo ifuru za kizungu
Runonko ni ifuru gakondo ubu yahinduwemo ifuru za kizungu

Naho Prof. Nyagahene umuhanga mu by’amateka n’imibereho y’abantu, ahamya ko kurya ibyokeje mu binonko byarindaga indwara kuko byabaga bidatekeshejwe amavuta ahubwo byahishwaga n’umwuka, ubu bikaba byarahinduwemo amafuru ya kizungu, ahenze uyu munsi.

Agira ati, "Ibyo twataye abandi babibyaje umusaruro, natwe birakwiye ko ababyiruka babyigiraho maze bagahindura ubuzima bushya buri imbere".

Naho Rutanga rw’Amaboko Imandwa nkuru y’Urwanda akaba n’umuyobozi mukuru w’Ikigo Nyarwanda cy’Ubuzima bushingiye ku muco, avuga ko abatangiye runonko barushagaho kunga ubumwe bagakundana, kandi ntibacuranwe, bigatuma ubumwe bw’Abanyarwanda butangirira mu babyiruka kuko abashumba benshi babaga ari urubyiruko.

Abanyarwanda bari bazi guhitamo imbuto y'indobanure
Abanyarwanda bari bazi guhitamo imbuto y’indobanure

Agira ati, "Abasangiye runonko bakomezaga kubaka ubumwe bwabo hagati yabo maze bugasakara no mu bandi, natwe nidusubiza Umunyarwanda imbere tuzakomeza kubaka ubumwe no kubaka ubukungu butajegajega".

Prof. Nyagahene avuga ko agiye kwandika igitabo kuri ubu buhanga bw’Abanyarwanda ba kera, n’uko byatezwa imbere, kugira ngo bizafashe abakora ubushakashatsi kurushaho gucengera ibikenewe kuvomwa mu muco, byafasha ababyiruka gutera imbere mu muco usigasira ubumwe n’iterambere.

Kotsa Runonko byakorwagwa cyane n'abashumba
Kotsa Runonko byakorwagwa cyane n’abashumba
Ibyokeje muri runonko ntibyateraga uburwayi
Ibyokeje muri runonko ntibyateraga uburwayi
Rutangarwamaboko yashyireye Sekuru ituro
Rutangarwamaboko yashyireye Sekuru ituro
Umugore wa Rutangarwamaboko na bagenzi be bari batwaye ibiseke
Umugore wa Rutangarwamaboko na bagenzi be bari batwaye ibiseke
Sekuru wa Rutangarwamaboko agize imyaka 101
Sekuru wa Rutangarwamaboko agize imyaka 101
Rutangarwamaboko hagati ufite icumu, Dr. Rusa mu ruhande rw'iburyo na Prof Nyagahene i bumoso
Rutangarwamaboko hagati ufite icumu, Dr. Rusa mu ruhande rw’iburyo na Prof Nyagahene i bumoso
Umugore wa Rutangarwamaboko na bagenzi be bari batwaye ibiseke
Umugore wa Rutangarwamaboko na bagenzi be bari batwaye ibiseke
Prof. Nyagahene, Dr. Rusa, na Muganga Rutangarwamaboko basangira intango y'amarwa kwa Sekuru wa Rutangarwamaboko
Prof. Nyagahene, Dr. Rusa, na Muganga Rutangarwamaboko basangira intango y’amarwa kwa Sekuru wa Rutangarwamaboko
Ifunguro rya Kinyarwanda mu mbehe ya Kinyarwanda
Ifunguro rya Kinyarwanda mu mbehe ya Kinyarwanda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka