Impuguke zirimo kwiga uburyo bwo kubyaza umusaruro ibiribwa bimenwa

Impuguke ziturutse mu bigo bitandukanye bya Leta n’ibishamikiye kuri Leta, Kaminuza n’abandi bafatanyabikorwa bahuriye mu rubuga rwiga uburyo hashyirwa mu bikorwa ubukungu, bwisubira bijyanye n’uruhererekane rwo gutunganya ibiribwa, bari i Musanze mu nama y’iminsi itatu isuzumira hamwe uburyo bwo kugabanya ibiribwa byangirika, ndetse n’ibisigazwa bikabyanzwa umusaruro.

Izo mpuguke ziiraganira ku biribwa byangirika
Izo mpuguke ziiraganira ku biribwa byangirika

Ni inama iri kwigirwamo ingingo zitandukanye, cyane cyane zibanda ku guteza imbere ikoranabuhanga ribyaza umusaruro ibisigara ku biribwa, haba muri resitora no mu ngo zisanzwe z’abaturage mu gukumira ko bikomeza kuba imfabusa.

Ikindi kigamijwe ni gufasha inganda ndetse n’ibigo bito n’ibiciriritse, kongera ubumenyi n’ubushobozi mu kurushaho gutunganya neza ibiribwa hagabanywa ibyangirika.

Ni nyuma y’uko bigaragaye ko hirya no hino ku Isi, hari ikibazo cy’ibiribwa byangizwa aho bimenwa kugeza ubwo ku rwego rw’Isi 40% by’umusaruro w’ibiribwa byangirika.

Ni ikibazo gikomeje gufata indi ntera no mu Rwanda, hakaba hari kwigwa uburyo cyakemuka, ibiryo bisigaye ntibimenwe ahubwo bikabyara indi nyungu, nk’uko Eric Ruzigamanzi, Umuyobozi w’umushinga ushinzwe guteza imbere ubukungu bw’isubira mu ruhererekane rw’ibiribwa yabitangarije Kigali Today.

Izi mpuguke zasuye Imbabazi Dominique ubwaza ubusaruro ibiryo bimenwa
Izi mpuguke zasuye Imbabazi Dominique ubwaza ubusaruro ibiryo bimenwa

Ati “Ntabwo mu Rwanda harakorwa ubushakashatsi bwimbitse, ariko ku Isi hafi 40% by’ibiribwa birangirika, ni nako bimeze mu Rwanda kandi ibi byangirika ntabwo harashyirwaho uburyo bunoze bwo kubibyaza umusaruro. Hari ibyangirika abantu basarura, mu nzira, ndetse no mu gihe cyo kubitunganya, bityo aha hose ugasanga ni umutungo w’Igihugu wangirika”.

Ruzigamanzi yavuze ko aho tekinologi igeze, hadakwiye kugira ibiribwa bipfa ubusa, kabone nubwo byaba byasigajwe, avuga ko hakwiye kwigwa uburyo ibyo bisigara ku biribwa byabyazwa umusaruro.

Ati “Aho tekinologi igeze n’uko na bya bindi wasigaje, bitajugunywa, bitajyanwa mu kimoteri i Nduba, cyangwa se n’ibyo byajyanywe i Nduba habe kampani zibikurikirayo zibibyazemo ikindi kintu”.

Yagarutse ku bibazo abahinzi baherutse kugira ubwo intambara y’u Burusiya na Ukraine yatangiraga, aho abaturage babuze ifumbire, kandi yakagombye kuba ibyazwa muri ibyo byose bikomoka ku biribwa byangizwa, avuga ko byakabaye binyuzwa mu nganda zikabibyaza iyo fumbire.

Eric Ruzigamanzi, Umuyobozi w'Umushinga ushinzwe guteza imbere ubukungu bw'isubira mu ruhererekane rw'ibiribwa
Eric Ruzigamanzi, Umuyobozi w’Umushinga ushinzwe guteza imbere ubukungu bw’isubira mu ruhererekane rw’ibiribwa

Mu bindi biri kuganirwa muri iyo nama, ni ugushaka uburyo inganda mu Rwanda zibyaza umusaruro ibyo bisigazwa bikomoka ku biribwa, hirindwa ko byakomeza gufatwa nk’imyanda kandi byagirira rubanda akamaro.

Ni muri urwo rwego, izo mpuguke zasuye umuturage wihangiye umurimo witwa Imbabazi Dominique Xavio, ufite kampani yitwa Golden Insect Ltd, yorora uduzimba turimo isazi n’iminyorogoto, hagamijwe kubyaza umusaruro ibyo biribwa bimenwa hirya no hino.

Uwo mugabo avuga ko uwo mushinga watumye we n’abaturage bisanga ari magirirane, dore ko bamuha iyo myanda iva ku biribwa na we akabaha ifumbire ibafasha kweza.

Ati “Hari iminyorogoto norora irya ibyo bisigazwa, ibyo yitumye bikabyara ifumbire nziza y’imborera inganya ubwiza n’imvaruganda, uwampaye ibyo bishingwe biramugarukira kuko nanjye muha ifumbire yakomotse kuri ya myanda ugasanga imikoranire yanjye n’uwo muturage ni nk’uruziga”.

Imbabazi Dominique Xavio asobanurira abashyitsi ibyo akora
Imbabazi Dominique Xavio asobanurira abashyitsi ibyo akora

Mu bandi bafatanyabikorwa be, harimo abafite Restitora mu mujyi wa Musanze aho bamuha ibiryo byasigaye, akabigaburira inyo, na zo uko zigenda zikura zikakavamo ibiryo by’amatungo arimo inkoko, amafi n’ingurube, ayo matungo akagurishwa muri ya mahoteri akaribwa, niho ahera avuga ko ibisigazwa by’ibiribwa bitakagombye kumenwa.

Imbabazi avuga ko umushinga we ukunzwe na benshi, gusa akagira imbogamizi zo kudahaza isoko, kubera ubushobozi bukiri buke, ati “Nakagombye gukora toni 100 z’ifumbire ku kwezi, ikibazo ni ubushobozi bukiri buke”.

Mugabekazi Sylivie, Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo gikorera muri NIRDA, gifite mu nshingano guteza imbere inganda mu guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije, aremeza ko urubuga bashinze ruhuriweho n’impuguke zitandukanye, ruzaba igisubizo ku bafite inganda nto n’iziciriritse, hanaganirwa ku nyandiko za Politiki zifasha gushyira mu bikorwa ubukungu bwisubira mu ruhererekane rw’ibiribwa.

Ati “Igikorwa cy’uyu munsi ni uguhuriza hamwe abafatanyabikorwa, kugira ngo twumve kimwe uruhererekane rw’ubukungu bwisubira mu biribwa, ese rusobanuye iki, ni iyihe mirongo ngenderwaho yaba iri mu bigo byabo, muri iyi nama nibwo turabona neza uburyo inganda nto n’iziciriritse zizakora ibyo bikorwa biteza imbere ubukungu harengerwa n’ibidukikije”.

Mugabekazi Sylvie
Mugabekazi Sylvie

Uwo mushinga wiswe Circular food systems for Rwanda, ugamije kugabanya ibiribwa byangirika no kubyaza umusaruro ibyangiritse (circular Economy for food).

Ni inama yitabiriwe n’impuguke zitandukanye zirimo abarimu muri za Kaminuza, abakozi mu bigo bitandukanye bya Leta n’abikorera, aho uwo mushinga uri gushyirwa mu bikorwa n’ibigo bitandatu by’abafatanyabikorwa bikuriwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubushakashatsi n’Iterambere mu byerekeye Inganda (NIRDA).

Avuga ko ifumbire akora ifite ubwiza buruta imvaruganda
Avuga ko ifumbire akora ifite ubwiza buruta imvaruganda
kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Birabambaza kubona ibishyirwa mu myanda tubikoreho rwose buri wese abigire intego

Kalima yanditse ku itariki ya: 3-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka