Impuguke ku rwego mpuzamahanga zemeza ko RPF ifite gahunda ihamye yo kuyobora u Rwanda
Abahanga mu by’imiyoborere baturutse hirya no hino ku isi, bifatanyije n’umuryango RPF-Inkotanyi mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umaze ushinzwe, aho bavuze ko uyu muryango ari intangarugero muri Afurika mu kugira icyerekezo gihamye kiganisha ku iterambere.
King David, umwongereza w’inzobere mu bijyanye n’imihindagurikire y’ibihe, akaba akurikurikiranira hafi imiyoborere mu bihugu by’Afurika, yavuze ko ibihugu umunani muri 21 bifite ubukungu buzamuka ku isi, biri muri Afurika, kandi n’u Rwanda ruri muri ibyo bihugu umunani.
Yagize ati: “Kuva intambara yo kwibohora irangiye, u Rwanda rwatangije gahunda yo kwiyubaka no kubaka bushobozi bw’abakozi.”
“U Rwanda rufite gahunda yo guha uburezi bose, mbere y’umwaka 1994 kaminuza imwe gusa yari ihari, yarangizagamo abanyeshuri batarenga 2000, none namenye ko abarangiza ubu mu mashuri makuru na za kaminuza batajya munsi y’ibihumbi 75 buri mwaka, ibyo bimpa icyizere cy’ejo hazaza heza h’u Rwanda.”
King David yavuze ko imbogamizi zihari mu iterambere ry’Afurika muri rusange, ari ikibazo cyo kutamenya ibihe, ubutayu buragenda bwongera umurego, ku buryo ngo ubuhinzi budashobora gutera imbere, icyo kibazo kidashakiwe ingamba zo guhangana nacyo.
Louis Michel, wigeze kuba Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Ububirigi, akaba ari mu nteko ishinga amategeko y’umuryango w’ubumwe bw’i Burayi, yavuze ko RPF-Inkotanyi ifite ingamba nziza zo kuyobora u Rwanda, aho abayobozi bafatanyije n’abo bayobora mu kwishakira icyateza imbere igihugu cyabo.
Yashimye ko u Rwanda rumaze guteza imbere gahunda zitandukanye zirimo ubukungu, uburezi kuri bose, imiyoborere, guha buri wese amahirwe, umutekano n’ubutabera.
Louis Michel yavuze ko umutungo kamere w’igihugu utagomba kubera abaturage umuvumo, ahubwo ugomba kubera bose ubukungu, kandi ubuyobozi bukaba bugomba kubafasha kuwusaranganya mu buryo bungana.

Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, yabwiye abanyamakuru ko Umuryango RPF-Inkotanyi wahuye n’impuguke zo ku rwego mpuzamahanga, kugirango wumve ibitekerezo batanga, kandi ngo bikaba bigomba guhabwa agaciro.
Ubwo yatangaga ikiganiro, Ministiri Mushikiwabo yabajijwe icyo u Rwanda rushobora gukora mu gihe ibihugu bitanu bifite ubudahangarwa mu muryango w’abibumbye (P5), aribyo bifatira ingamba ibindi bihugu, ku buryo byanabangamira imigambi y’ibihugu byifuza kwizamurira ubukungu bwabyo, bidashingiye ku nkunga iva ahandi.
Yashubije ko uko imiryango mpuzamahanga irushaho kuba myinshi, haba hari amahirwe menshi yo kugira inshuti zitari ibyo bihugu biyobora isi. Ati: “P5 iyo yanze kukwakira witabaza G8, yakwanga ukajya muri G20, n’indi. Iyo ukomanze hamwe ntibagukire ujya ahandi bakakwakira.
Abanyamakuru babajije Senateri Tito Rutaremara, Umujyanama mukuru muri RPF-Inkotanyi, ku kijyanye n’impamvu y’uko iyo u Rwanda rushimwa, amanota ahabwa RPF-Inkotanyi.
Yashubije agira ati: “RPF-Inkotanyi ni moteri, ibitekerezo byubaka igihugu niyo bikomokaho, ndetse ikanagira uruhare runini cyane mu kubishyira mu bikorwa, n’ubwo ntawakwiyibagiza ko dufatanyije n’indi mitwe ya politiki”.
Isabukuru yo kwizihiza imyaka 25, umuryango wa RPF-Inkotanyi umaze ushinzwe, yitabiriwe n’inzobere muri politiki, abahagarariye imitwe ya politiki iyoboye ibihugu bitandukanye byo ku isi, ndetse ku mugoroba wo kuri uyu wa gatatu tariki 19/12/2012, Perezida Yoweri Museveni wa Uganda, nawe akaba yamaze kugera mu Rwanda.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|