Impugucye z’Abanyafurika ziteraniye i Kigali ziga ku ikoreshwa neza ry’umutungo kamere

Abahagarariye ibihugu 19 byo ku mugabane wa Afurika, bateraniye i Kigali mu nama isuzuma uburyo umutungo w’ubutaka, amashyamba n’uburobyi byakoreshwa neza, na ba nyirabyo bagahabwa uburenganzira bwanditse.

Iyi nama y’iminsi itatu yatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki 12/02/2013, ibaye mu gihe mu Rwanda no ku isi hari ikibazo gihangayikishije cy’iyangirika ry’umutungo kamere, ahanini bitewe n’ubwiyongere bw’abaturage n’iterambere ry’imijyi.

Igikomeye ni uko nta gihugu gihatira ikindi gukoresha neza umutungo kamere wacyo, ahubwo bagerageza gushyiraho ubwumvikane bashobora guhurizaho babungabunga, n’ubwo akenshi ntacyo bitanga.

Iyo niyo ntego y’iyo nama yahuje izo mpugutse zaturutse muri ibyo bihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza, kugira ngo babanze baganire ku mirongo migari izaba igize ayo masezerano mbere y’uko bagira ikindi bakora.

Eng. Didier Segashya, wungirije umuyobozi w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe kwandika ubutaka, yatangaje ko gahunda y’u Rwanda yo kubungabunga ubutaka iri mubyo bazareberaho mu gushyiraho ayo mategeko.

Abitabiriye inama ku ikoreshwa neza ry'umutungo kamere.
Abitabiriye inama ku ikoreshwa neza ry’umutungo kamere.

Yagize ati: “Twese tubanze tubyumve kimwe hanyuma turebe n’uburyo bishobora gushyirwa mu bikorwa abantu bahuriye aha bagerageze kungurana ibitekerezo, bagerageze gufatira ku Rwanda kuko nicyo cyatumye baza kubikorera inahangaha.

U Rwanda ruri mu bihugu muri Afurika byabashije gukora politiki ihamye y’ubutaka no kwanduka ubutaka ku baturage bukaba bunafite politiki ihamye yerekeranye n’iby’amashyamba, rufite n’imirongo ngenderwaho y’ibyerekeranye n’uburobyi bw’amafi”.

Imirongo migari igomba kuganirwaho ni ibijyanye n’imitungire y’ubutaka ku byangombwa, imikoreshereze yabwo. Bakazanaganira ku nzego zigomba gushyirwaho zishizwe kurinda ubutaka, hakaba imyandiko zishyirwamo ibijyanye n’ubutaka ndetse na politiki y’ubutaka.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 2 )

Mukosore: Minister ntiyitwa Anastase ahubwo yitwa Stanislas KAMANZI.

Alexis yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Mukosore: Minister ntiyitwa Anastase ahubwo yitwa Stanislas KAMANZI.

Alexis yanditse ku itariki ya: 12-02-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka