Impinduka nziza zigerwaho iyo ukunze abandi kurusha uko wikunda–Musoni Protais
Komiseri mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi, Musoni Protais, arasaba abagize iryo shyaka guharanira kuzana impinduka nziza muri sosiyete, ariko akanavuga ko ko kugira ngo bigerweho bisaba gukunda abandi kurusha uko wikunda.
Yabivugiye mu mahugurwa y’iminsi ibiri ahuje abahagarariye iryo shyaka mu nzego zitandukanye bo mu turere tugize intara y’Uburasirazuba ubwo yatangiraga kuri uyu wagatandatu tariki 17/08/2013, kugira ngo na bo bazajye guhugura abandi banyamuryango kugeza ku rwego rw’umudugudu.
Mu masomo bahawe basobanuriwe uburyo ishyaka rya FPR-Inkotanyi ryavutse, aho igitekerezo cyo kurishinga cyaturutse n’impamvu ryashinzwe, banasobanurirwa ingorane abaritangije bagiye bahura na zo n’uburyo bazibayemo badacika intege kugeza babohoye u Rwanda.

Komiseri Musoni yavuze ko iyo abaharaniye kubohora u Rwanda bagira umutima wo kwikunda kurusha uko bakunda Abanyarwanda muri rusange, urugamba rwo kwibohora rutari kubaho kuko abemeye kumena amaraso ya bo kugira ngo u Rwanda rubohoke batari kwemera kujya ku rugamba.
Urwo ni rwo rugero yahaye abitabiriye amahugurwa abasaba ko bakwiye guharanira kuzana impinduka nziza muri sosiyete, kandi bakabikora kubera urukundo bafitiye Abanyarwanda.
Abitabiriye ayo mahugurwa bahawe ibiganiro binyuranye birimo ibijyanye n’amateka y’u Rwanda bahawe na komiseri Karinamaryo Theogene wabasabye kurenga urwango Abanyarwanda bigishijwe kuva kera.
Abitabiriye ayo mahugurwa bavuga ko hari byinshi bayungukiyemo bizabafasha muri gahunda nshya bagiye kwiha zo guteza imbere Abanyarwanda, nk’uko bivugwa na Mukamajwa Marie Claudine wo mu murenge wa Ngarama mu karere ka Gatsibo.

By’umwihariko ngo hari bimwe mu bintu bajyaga babona bidashoboka bakabyihorera, ariko ubu noneho bamenye ko hari uburyo bwinshi umuntu ashobora kubyaza umusaruro ikintu yakekaga ko kidashoboka.
Urugero ngo ni tumwe mu duce tw’urubuye two mu karere ka Nyagatare abaturage bari baranze guturaho kubera ari ahantu h’urubuye, ariko ubu noneho hakaba hari kubyazwa umusaruro havanwa amabuye akorwamo amakaro n’uruganda rukora amakaro ruri mu karere ka Nyagatare.
Amahugurwa nk’aya ngo ari kubera mu ntara zose n’umujyi wa Kigali nk’uko Komiseri Musoni Protais yabidutangarije.
Cyprien M. Ngendahimana
Ibitekerezo ( 7 )
Ohereza igitekerezo
|
Niba ushaka gukundwa kunda abandi.
turashima aho uyu muryango umaze kugeza ku gihugu nkuko bikomeje kugenda bigaragara cyane, ibi rero ni ibyo gushyigikirwa cyane.
FPR inkotanyi ni umuryango ukomeje kugiza byinsi ku banyarwanda ndetse n’u rwanda muri rusange, kandi twese turishimira intambwe, intego bamaze kugeraho, ibi ntawashidikanya ko bizageza igihugu cyacu imbere, mukomereze aho mfura nziza.
Imana yaduhaye itegeko risumba ayandi, ariryo URUKUNDO! Abitangiye abanyarwanda, n’abandi banyagihugu hirya no hino ngo bagaharanira amahoro, Tubashimiye tubikuye ku mutima, kandi natwe tubitoze abana bacu, kuko nibo Rwanda ry’ejo hazaza! Niko kabando twabacira, bakazagasindagiriraho.
ABakunze abanyarwanda kuruta uko bikundaga, bakagera naho batanga amaraso yabo ngo tubone amahoro, turabashimira cyane, Imana izabahe umughisha, kandi tuzagerageze dutere ikirenge mu cyabo.
Urukundo ruhera kuri wowe ubwawe, iyo utikunze ntukunda abandi! Ubutwari ahubwo ni ukurenga urukundo wikunda ugakunda abandi nkuko wikunda cg kurushaho! Nitubigeraho twese tuzaba turi intwari!
ngo gukunda mugenzi wawe kurusha uko wikunda KERETSE NIBA ARI MU RWANDA BIZAHERA ARIKO NJYE NZIKO BIDASHOBOKA KUVA ISI YAREMWA WENDA GUKUNDA MUGENZI WAWE NKUKO WIKUNDA URETSE KO NTAWE URABIKORA ubuse tuvuge abapfa babuze abaha impyiko imwe kandi umuntu agira ebyiri njye rwose sinakwirarira ngo mvuge nibyo Imana itemera.