Impinduka ku musoro ku mutungo utimukanwa

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko bitarenze uku kwezi kwa Mutarama 2021,haba hamenyekanye impinduka ku musoro ku mitungo itimukanwa.

Umutungo utimukanwa wiganjemo inzu n'ubutaka
Umutungo utimukanwa wiganjemo inzu n’ubutaka

Ibyo bije nyuma y’uko abaturage mu ngeri zinyuranye bagaragaje ko uwo musoro uri hejuru. Ni nyuma y’uko kandi Perezida Kagame agiranye ikiganiro n’abaturage hamwe n’abanyamakuru ku itariki 21 Ukuboza 2020, iki kibazo cy’imisoro ku mitungo itimukanwa kikaba kiri mu bibazo yagejejweho.

Avuga kuri icyo kibazo, Perezida wa Repubulika yavuze ko Leta izagerageza kugabanya iyo misoro, nubwo n’ubundi hari abaturage bazakomeza kubona ko ibakomereye nubwo yaba yagabanyijwe, gusa ko ikizaba kigamijwe ari ukureba uko icyo kibazo cyakemurwa.

Icyo gihe, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko icyo kibazo abaturage bagaragaje cyatangiye gusuzumwa. Mu kiganiro yagiranye na RBA ku wa Gatanu tariki 29 Mutarama 2020, Minisitiri Ndagijimana yavuze ko imisoro niramuka igabanutse, n’abamaze gusora na bo bazitabwaho.

Minisitiri Ndagijimana yavuze ko abo bazaba bamaze gusora bazatekerezwaho, ku buryo amafaranga bazaba barasoze arengaho bazayaheraho mu mwaka w’imisoro ukurikiyeho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 7 )

Ku muntu ufite amazu abiri imwe ayibamo Indi ntuyuzuye ntaxyo yinjiza kuko ikiri kubaka uwo bazjya bamusoresha bate? Murakoze

Catia yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Mwiriwe,barakoze gutekereza ku baturage, ariko kubwanjye numva umuntu ufite inzu imwe gusa yaba ayibamo cg ayikosha ngo imufashe kwishyura iyo abamo inamutunge atarakwiye kuyisorera umusoro numwe pe,uwabyumva mu bafata ibyemezo adufashe rwose abisobanurire abandi byafasha abaturage kwiteza imbere murakoze. Naho ubundi biratugoye cyane

Emerthe M yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Niko byagakwiye kumera kuko umusoro ubundi uturuka kubyo umuntu yinjije inzu ubamo itinjiza rero ukanayisorera biba bigoye ikindi kandi nkurikije igihe byavugiwe byatinze kujya ahagaragara iyo misoro nuko yagabanijwe

Vicky yanditse ku itariki ya: 31-01-2021  →  Musubize

Inyungu zumuturage ntizasigasirwa numudepite utavuga uvuga buri gihe ibyo leta ishaka ! Igihe cyose nta opposition iriho ikora neza tuzahora muri ibi mujya mubona muzindi nteko ko hari igihe impaka ziba nyinshi hakazamo nimirwano !burya ni ingufu ziba zijya kungana ndavuga opposition na leta none umuntu nka honorable Hahineza Frank aravuga wenyine mubantu barenga 80!!!!!!! Nonese kweri Habineza ni umugabo wukuri yaravuze ati mwahombye kuzamura mukava kuri 80 wenda ntimurenze 100 c.est raisonnable.

Luc yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Iyi niyo nkuru nziza twese twali dutegereje.Ariko Abadepite bakwiye "kwigaya" kuba baratoye itegeko "rikamura" abaturage.Byerekana ko atari intumwa zacu nkuko biyita.Bose bali bakwiye kwegura kubera iri kosa rikomeye bakoze.Umudepite nyawe aba akwiye kurengera inyungu za Leta n’iz’Abaturage,kandi agashishoza,aho gupyinagaza Rubanda cyangwa kubakamura.

bukeye yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Arakoze Nyakubahwa Mnst Ndagijimana kuzirikana ku bantu bali baramaze kwigora bakishyura ,

lg yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Birakwiye rwose kuko umusoro winzu umuntu atuyemo kandi Wenda ntakazi agira biraruhije ko yawubona.

Theophile yanditse ku itariki ya: 30-01-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka