Impinduka ku bakoresha umuhanda Nyabugogo-Kanogo: Ikiraro cya ruhurura ya Mpazi cyatangiye kubakwa

Polisi y’u Rwanda yateguje abatwara ibinyabiziga bakoresha umuhanda Nyabugogo-Kanogo, ko guhera kuri iyi tariki ya 3 Ukwakira 2020, hari imirimo yo kubaka ikiraro cya ruhurura ya Mpazi kuri uwo muhanda KN7Rd (Nyabugogo-Kanogo).

Polisi y’u Rwanda ivuga ko iyo mirimo izamara ukwezi kumwe, bikaba bizagira ingaruka ku rujya n’uruza rw’ibinyabiziga.

Igira inama abakoresha uwo muhanda bava cyangwa bajya mu Ntara y’Amajyaruguru n’Amajyepfo, gukoresha imihanda ya Gisozi-Karuruma, Nyacyonga-Batsinda na Ruliba-Karama-Nyamirambo.

Itangazo ryanyujijwe kuri Twitter ya Polisi rivuga ko bisi zitwara abagenzi n’amakamyo ari zo zonyine zemerewe, kugera Nyabugogo.

Ibi bije mu gihe ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali bufatanyije n’izindi nzego, bwari bwatangaje ko bwatangije umushinga wo kwagura no kubaka neza ruhurura ya Mpazi mu gice cy’ubucuruzi cya Nyabugogo.

Muri uyu mushinga wo kwagura ruhurura ya Mpazi, hazubakwa ibiraro binini bibiri, kimwe haruguru ku Mashyirahamwe, ikindi ku muhanda wa Poids Lourd (Nyabugogo-Kanogo), mu rwego rwo gukemura burundu ikibazo cy’imyuzure ituruka muri Mpazi.

Ibi biraro byombi ngo bizaba bifite ubushobozi bwo guhitisha amazi angana na m3 110 ku isegonda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka