Impfubyi zirera zo mu mudugudu wa Niboye zirasabwa kutagira ubwoba bw’ejo bazaza habo

Impfubyi za Jenoside zirera zatujwe mu murenge wa Niboye mu karere ka Kicikiro ziributswa ko zidakwiye kwiheba bibaza uko ejo bazabaho, kuko batari bonyine kandi ko barindiwe umutekano.

Ibi babisabwe n’ubuyobozi bw’ibitaro bya Gisirikare by’u Rwanda bya Kanombe (RMH), busanzwe bukurikirana ubuzima bw’aba bana, ubwo babagendereraga mu rwego rwo kwibuka inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Izi mpfubyi zirera zashyikirije ubuyobozi bw'ibitaro bya Kanombe impano ibagaragariza uburyo babashimira kubera babitaho.
Izi mpfubyi zirera zashyikirije ubuyobozi bw’ibitaro bya Kanombe impano ibagaragariza uburyo babashimira kubera babitaho.

Lt Col Dr. Etienne Uwimana, wari uhagarariye itsinda ry’abakozi b’ibi bitaro basuye aba abana, yabasabye ko bakwiye kuba intangarugero kandi ntibaheranywe n’amateka, bakanirinda kugira undi muntu wese wabatera ubwoba cyangwa uko bazamera ejo hazaza.

Yagize ati “Mugomba kuba abana b’u Rwanda rwiza ruzira uriya mwijima w’abantu babaye impyisi. Impyisi rero nta mpamvu yo kuzitinya. Nicyo gituma tubabwira ngo imirimo mu Rwanda ntago muzayibura, kubera ko iyo ufite ubuzima ari nacyo twaje kubabwira ko ubuzima iyo buhari n’ibindi byose biraboneka kandi ubukire ni abantu, abantu bakize mu mutwe. Ntiduheranwe n’amateka twongere twiyubake buri muntu ahere ku giti cye.”

Buri mwaka abayobozi n'abakozi b'ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe basura izi mpfubyi bakumva ibibazo zihura nabyo.
Buri mwaka abayobozi n’abakozi b’ibitaro bya Gisirikare bya Kanombe basura izi mpfubyi bakumva ibibazo zihura nabyo.

Abatuye muri uyu mudugudu washyizweho kugira ngo begeranywe nyuma y’uko Jenoside ibahekuye ababyeyi, bifuza ko nyuma yo kubafasha guhanga imirimo banafashwa guhabwa akazi kuko hari benshi bamaze kuminuza amashuri kandi bagirira akamaro igihugu.

Claude Niyongira, uhagarariye izi mfubyi, abishimangira avuga ko nyuma y’uko bari bihaye intumberpo y’imyaka 10 bari bihaye yo kwiyongera mu bumenyi ari cyo gihe cyu’uko bagira ubundi buzima bushya bwo kwiyubaka no gushing imiryango.

ABakozi ba RMH babanje kwifatanya n'impfubyi bareberera mu rugendo rwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside.
ABakozi ba RMH babanje kwifatanya n’impfubyi bareberera mu rugendo rwo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside.

Ati “Intumbero dufite ni ukuvuga tuti mfashe mugenzi wanjye kandi nanjye nifashe mu buzima bwo kwiyubaka. Ubundi ntago twumva ko ubuzima bwacu bwose tuzabumarira hano. Twumva ko twagakwiye kurangiza umukuru akagenda na murumuna we akifasha.”

Ibitaro bya Kanombe bisanzwe bibafasha mu bikorwa bitandukanye birimo kwiteza imbere, ubuvuzi n’ubundi bwunganizi. Kuri iyi nshuro babageneye inkunga ya miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda yo kubafasha gukomeza imishinga yabo.

Imwe mu mishinga izi mfubyi zikora ni ijyanye no n’ubucuruzi bwo gukodesha amashitingi agezweho akoreshwa mu makwe no mu yindi mihango, nayo yagizwemo uruhare n’ibi bitaro.

Uyu mudugudu ugizwe n’amazu 24 agizwe n’imiryango 24, ituwemo n’abantu bagera ku 109. Abo bantu bibumbiye mu miryango 10 ibafasha kumarana irungu.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndifuza kuvugana nubuyobozi bushinzwe impfubyi zasizwe na genocide.sinzi uko nabona telefone zabo?

Alias yanditse ku itariki ya: 10-05-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka