Impapuro zizaba zitandukanye mu mabara: Byinshi ku matora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite

Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko yatangiye imyiteguro y’amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024.

Ibi Komisiyo yabitangaje mu kiganiro ‘Dusangire Ijambo’ cyatambutse kuri Televiziyo y’u Rwanda tariki 25 Gashyantare 2024, abayobozi b’iyi Komisiyo bakaba batangaje ko aya matora azakorwa binyuze mu mucyo.

Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Oda Gasinzigwa, avuga ko Abanyarwanda bishimiye uburyo aya matora yakomatanyijwe.

Ati “Abafatanyabikorwa bari mu mitwe ya Politiki ndetse n’abandi biyamamaza ku giti cyabo na bo bagiye bagaragaza ko dukoreye amatora igihe kimwe byabafasha kwitegura no kugira umwanya uhagije wo gukora indi mirimo yabo ya Politiki”.

Aya amatora ya Perezida wa Repubulika n’Abadepite yahujwe hari ibintu byinshi bishya bizayagaragaramo, birimo impapuro z’itora ebyiri z’amabara atandukanye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko urupapuro rw’itora rya Perezida wa Repubulika ruzaba ari umweru imbere n’inyuma, mu gihe uruzatorerwaho Abadepite ruzaba rusa na khaki.

Ati “Turateganya ko umuturage atazazihabwa icyarimwe. Azajya aza abanze ahabwe urupapuro rwa Perezida wa Repubulika, rwa rundi rw’umweru. Urumuhaye amwereke ati ‘urajya hariya mu bwihugiko na bwo bwihariye bwa Perezida wa Repubulika’, avemo ajye ku isanduku y’itora rya Perezida wa Repubulika.”

Umuntu uvuye gushyiramo urwo rupapuro azajya anyura ku mukorerabushake wundi amuhe urupapuro rwa khaki rutorerwaho Abadepite, na we amwereke ubwihugiko bugenewe itora ry’Abadepite ajye gushyira urupapuro rw’itora mu isanduku ifite umufuniko w’umukara hasi isa n’umweru.

Ibindi bikorwa biteganyijwe mu matora birimo korohereza abarwayi n’abarwaza gutora, aho ibiro by’itora bizagera no mu bitaro byose kugira ngo abarwayi n’abarwaza bashobore kwitorera abayobozi.

Ati “Muri aya matora abarenga miliyoni imwe bo mu cyiciro cy’urubyiruko bazaba bagiye gutora ubwa mbere. Umubare wariyongereye cyane, ubwo mu 2018 abatoye barengagaho gato kuri miliyoni 7.1, ubu turateganya ko hazatora abantu begera kuri miliyoni 8.7. Abo ni abantu benshi bagomba kujya kuri lisiti y’itora ariko bikajyana no kubigisha no kubahugura kuko abo nibwo bazaba bagiye gutora bwa mbere.”

Munyaneza yavuze ko muri aya matora hazakoreshwa ibiro by’itora 2500, bifite ibyumba by’itora 17400, mu gihe mbere wasangaga hakoreshwa ibyumba bibarirwa mu bihumbi 16.

Uku kwiyongera kw’ibyumba kwatumye umubare w’abantu bazatorera mu cyumba kimwe uva ku bantu 700 bagera kuri 500.

Hari kandi umwihariko w’uko mu bitaro hose hazaba hari ibiro by’itora kugira ngo abarwayi n’abarwaza bazabashe kwitorera abayobozi.

Hateganyijwe n’uko abafite ubumuga bwo kutabona na bo hateganyijwe uburyo bazatora bakoresheje impapuro zabo zihariye ariko ushobora kuba ufite ubumuga bushobora gutuma utatora wenda amaboko n’ibindi nanone amategeko yemera ko ashobora kugira umuntu umutorera utari wageza imyaka yo gutora.

Mu cyumba cy’itora hazaba hari umukorerabushake umwe uzajya afasha abaturage gusobanukirwa n’ibikoresho biri mu cyumba cy’itora n’aho banyura. Muri buri cyumba hazaba harimo ubwihugiko butatu, burimo ubwihariye bugenewe itora rya Perezida wa Repubulika n’ubundi bugenewe itora ry’Abadepite.

Ati “Isanduku z’itora ebyiri, na zo zirimo iy’umweru ifite n’umufuniko w’umweru izakoreshwa mu itora rya Perezida, mu gihe isanduku y’umweru ifite umufuniko w’umukara izakoreshwa mu itora ry’Abadepite”.

Iteka rya Perezida ryerekeye amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite ryasohotse tariki 11 Ukuboza 2023 rigaragaza ko azaba tariki 15 Nyakanga 2024, mu gihe ababa hanze y’u Rwanda bazatora tariki 14 Nyakanga 2024.

Zimwe mu mpamvu zatumye habaho guhuza aya matora harimo no kugabanya ingengo yatwaraga kandi akaba mu myaka ikurikiranye.

Kwiyamamaza kw’abakandida mu matora ya Perezida wa Repubulika no mu y’Abadepite bizatangira ku wa Gatandatu tariki ya 22 Kamena 2024 bisozwe tariki 12 Nyakanga 2024 hanze y’u Rwanda na tariki 13 Nyakanga 2024 imbere mu gihugu.

Amatora ya Perezida yaherukaga tariki 3 na 4 Kanama 2017 mu gihe ay’Abadepite aheruka yabaye tariki 2 na 3 Nzeri 2018.

Muri Gashyantare 2023, nibwo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatanze icyifuzo cy’uko aya matora yombi yahuzwa.

Inteko Rusange y’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ku wa 5 Nyakanga 2023, yatoye Itegeko ririmo ingingo ikomatanya amatora ya Perezida n’ay’Abadepite, ibizatuma Igihugu kizigama agera kuri Miliyari 7Frw, zari kuzakoreshwa iyo akorwa ukubiri nk’uko byari bisanzwe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka