Impapuro zigera ku 6.000 zishobora gukoza isoni u Bufaransa

Minsitiri w’Ububanyi n’Amahanga Louise Mushikiwabo, yavuze ko u Bufaransa budakwiye gukomeza guca iruhande uruhare rwarwo muri Jenoside yakorewe Abatutsi, kuko u Rwanda rufite raporo simusiga igaragaza Abafaransa n’uruhare rwabo muri Jenoside.

Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rufite raporo y'impapuro zigera ku bihumbi bitandatu igaragaza uruhare rw'u Bufaransa muri Jenoside
Minisitiri Mushikiwabo avuga ko u Rwanda rufite raporo y’impapuro zigera ku bihumbi bitandatu igaragaza uruhare rw’u Bufaransa muri Jenoside

Hashize iminsi mike u Bufaransa buhagaritse ku nshuro ya gatatu iperereza ku ihanurwa ry’indege y’uwahoze ari Perezida w’u Rwanda, Juvenal Habyarimana.

Iri perereza kimwe n’andi yaribanjirije ntiyagiye yakirwa neza kuko hari abemezaga ko ari ikinamico rigamije kwibasira no guharabika bamwe mu basirikare bakuru b’u Rwanda bagize uruhare mu kubohora u Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y’igihugu, ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 24 Ukuboza 2017, Minisitiri Mushikiwabo yavuze ko u Bufaransa bwakoze neza guhagarika iryo perereza ariko hakiri byinshi rudakwiye kwirengagiza.

Yagize ati “Dufitemo inyandiko zigeze ku bihumbi bitanu … bitandatu. Izo nyandiko rero turifuza kuzishyira ahagaragara, ari Abanyarwanda, ari Abafaransa ari n’abandi bazirebere babone y’uko uruhare rwo ruhari.

Iby’indege rero ni ibintu byo kujijisha. Jenoside yakozwe n’Abanyarwanda nibyo ariko yakozwe n’Abanyarwanda bafashijwe n’abandi batari Abanyarwanda. Birazwi amazina yabo arahari, aho bakoraga harahari.

Minsitiri Mushikiwabo avuga ko buri kimwe gihari mu nyandiko uhereye ku bari abajyanana kuri Leta yakoze Jenoside, abanyapolitike, abasirikare n’abandi batoje interahamwe kwica Abanyarwanda.

Ibyo byose bikubiye muri raporo yiswe ‘Muse’, yakozwe n’Ikigo cyo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika cyitwa Cunningham Levy Muse.

Mu mwaka ushize nabwo u Rwanda rwasohoye urutonde rw’abasirikare bakuru b’u Bufaransa bakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, urutonde rwashyizwe ahagaragara na Komisiyo y’Igihugu ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG) tariki ya 31 Ukwakira 2016.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Mubafate boseeeee

Maliyah yanditse ku itariki ya: 26-12-2017  →  Musubize

Nyakubahwa Ministre mbona icyagirira abanyarwanda akamaro ari ukurega ubufaransa n’abafaransa bakekwa kugirango abanyarwanda babone ubutabera naho ibyo gukoza isoni ubufaransa nta kamaro. Ndabona iyo mikino mwayireka mukabaregesha ibimenyetso mufite hatagamijwe kubakoza isoni ahubwo hagamijwe guha abakorewe génocide ubutabera. Ikindi mwareka kujya musohora iyo dosiye mu bihe mwifuje ahubwo ikaburanwa ikava munzira. mbivugiye ko kenshi mwagiye muvuga iby’ibimenyetso ariko na nubu nta butabera.

KIRIBAZAYIRE Antoine yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Ubufaransa ibyo bukora byose ni ubwoba bw’uruhare bwagize muri genocide yakorewe abatutsi mu Rwanda.

BIGIRIMANA ISHIMWE Dismas yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka