Impapuro n’amakaye byakoreshejwe birajugunywa nyamara ari imari ihenze
Umuntu wese waba afite impapuro zanditsweho cyangwa amakaye atagikenewe, afite imari y’agaciro atagomba gupfusha ubusa, kuko kilogarama imwe yabyo igurwa Amafaranga y’u Rwanda 250.
Amabwiriza ya Minisitiri N°003 yo ku wa 30/07/2013 yerekeye gucunga no kubyaza umusaruro impapuro zakoreshejwe, yatumye hashingwa inganda zitunganya izo mpapuro, hakavamo izo gukoreshwa isuku (hygienic paper).
Aya mabwiriza mu ngingo yayo ya 3 ateganya ko umuntu wese ukoresha impapuro, agomba kugira aho zibikwa hihariye iyo zitagikenewe.
Izi mpapuro zakoreshejwe ntizigomba kuvangwa n’indi myanda, yaba igihe zibitse aho zakoresherejwe, cyangwa igihe zitwawe n’abashinzwe gutwara imyanda.
Ingingo ya 4 isaba ibigo bya Leta n’iby’abikorera, gushyira ahantu hahurira abantu benshi ibikoresho byabugenewe bijyamo impapuro zakoreshejwe.
Aya mabwiriza asaba ko kugira ngo impapuro zakoreshejwe zibashe kubikwa neza no gutwarika mu buryo bworoshye, ibigo bya Leta n’iby’abikorera ku giti cyabo bigomba kugira imashini yabugenewe, izishwanyagura iyo zimaze gukoreshwa, zikabona gushyirwa aho zibikwa mbere yo gutwarwa n’ababishinzwe.
Abagomba gutwara izo mpapuro ku nganda zishinzwe kuzinagura cyangwa kuzikoramo ibindi bikoresho by’agaciro, ni sosiyete zishinzwe gutwara imyanda, inganda zinagura izo mpapuro zikavanamo ibindi bikoresho nkenerwa, cyangwa abakorana n’izo nganda babanje kugaragaza amasezerano yanditse bagiranye na zo.
Aya mabwiriza abuza abantu bafite impapuro zakoreshejwe, kuzivanga n’indi myanda iyo ari yo yose yaba ibora cyangwa itabora, kuzimenamo cyangwa kuzitonyangirizamo amazi, kuzibika aho zishobora guhura n’ibitaka cyangwa umukungugu, cyangwa indi myanda, ndetse bikaba binabujijwe kuzitwika.
Uruganda rugura impapuro zakoreshejwe ku mafaranga 250Frw/kg. Umukozi w’urwo ruganda rwitwa ‘ROBA Industries’ rwakira impapuro zakoreshejwe rukazikoramo iz’isuku, Michael Johnson Kwizera, avuga ko umuntu wese ubazaniye impapuro zitagikenewe bazakira, ngo zipfa kuba ari umweru.
Uru ruganda rukorera i Kanzenze mu Karere ka Bugesera rwakira impapuro rukazisya, zigatekwa mu mazi ashyushye zigahinduka igikoma, mbere yo kumishwa no kuba impapuro z’isuku.
Kwizera ati "Ntabwo twakira impapuro za kaki cyangwa izifite andi mabara, dukoresha iz’umweru zanditsweho, na ya makaye y’abana banditseho nta kibazo. Ikiro cy’impapuro tukigura amafaranga 250Frw."
Kwizera avuga ko ufite izo mpapuro wese yemerewe kuzijyana ku ruganda ROBA, icyakora ngo agomba kuba afite ikoranabuhanga rimufasha gusora ryitwa EBM (Electronic Billing Machine).
Umuyobozi Mukuru wa ROBA Industries, Robert Bafakulera, avuga ko abantu bakeneye kwibutswa amabwiriza ya Minisitiri, kugira ngo urwo ruganda rubone impapuro rukoresha.
Mu bigo bigomba kuvamo izo mpapuro bimeze bite?
Urwunge rw’amashuri, Kagugu Catholique, ruri i Kinyinya mu Karere ka Gasabo ruhora rucapira ibizamini abana barenga ibihumbi birindwi barwigamo, nyamara ngo nta buryo buriho bwo gucunga impapuro zasigaye zitahawe abanyeshuri.
Umukozi w’iki kigo agira ati "Impapuro z’ibizamini na ’test’ zihabwa umwana, keretse iyo batazitwaye, izisigaye zishyirwa mu ngarani (poubelle) bakazijugunya. Hari abantu baza gutwara ibishingwe mu kigo, ubwo na zo barazitwara.
Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN), ni kimwe mu bigo bikoresha impapuro cyane bitewe na za raporo igezwaho, ndetse n’izo yiyandikira ubwayo.
Iyi Minisiteri ivuga ko hari impapuro ibika kuko ziba zijyanye n’ubwishyu, ariko izisigaye zijyanye n’amaraporo n’ibindi zigahabwa ikigo gishinzwe gutwara ibishingwe, kikaba ari cyo kimenya aho kizijyana.
Abakusanya ibishingwe muri MINECOFIN ari na bo babikusanya mu biro by’Umujyi wa Kigali, bavuga ko nta hantu hihariye hagenewe impapuro zakoreshejwe, ahubwo ngo bazivangura n’ibindi bishingwe uko zakabaye (zidashwanyagujwe) bakazishyira abazikeneye.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe gukusanya imyanda n’ibishingwe cyitwa COOPED, Buregeya Paulin, anenga imicungire y’impapuro zakoreshejwe bitewe n’uko zitangwa zikiri kumwe n’ibindi bishingwe, kandi nta mashini ibigo bifite zo kuzishwanyaguza kugira ngo amabanga arimo atamenyekana.
Buregeya yakomeje agira ati "Ikibazo cy’izo mpapuro n’ubwo tuvuze ngo ’abashinzwe isuku bazijyana mu zindi nganda’, hari abazigurisha kuri ba bandi bazipfunyikamo amandazi mu mabutike, ziba ziriho wino kandi ziba zirimo amabanga".
Ati "Ntibyagutangaza kubona urupapuro rwasinyweho na Minisitiri rurimo amandazi cyangwa capati, habuze amabwiriza abuza ko impapuro zakoreshejwe zitemerewe gusubira gupakira ibyo kurya, kuko ziba ari umwanda."
Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kugabanya cyangwa kwirinda gukoresha impapuro (paperless) kuko byangiza ibidukikije, ariko mu gihe hari izakoreshejwe na zo zikaba zitagomba gutabwa, kuko hari ibindi byavamo by’umumaro (icyo bita Ubukungu bwisubira cyangwa ’Circular Economy’).
Ohereza igitekerezo
|
Muduhe nimero y’ushinzwe ubucuruzi cg undi wese wampa amakuru y’uru ruganda rwa ROBA Industries.
Murakoze