Impanuka ziza imbere mu guhitana abakiri bato

Mu gihe ku Isi harimo kwizihizwa ku nshuro ya karindwi icyumweru cyo kwita ku mutekano wo mu muhanda, inzego zitandukanye z’ubuzima ziratangaza ko impanuka ziza imbere mu guhitana abakiri bato.

Ngo impanuka ziri imbere mu gihitana abakiri bato bari hagati y’imyaka 5 na 28, ugereranyije n’ibindi byose birimo indwara zitandukanye nka Malaria n’izindi zitandura, kubera ko zihitana abarenga 1.3 buri mwaka.

Ni ibyagarutsweho mu kiganiro n’amahugurwa by’iminsi ibiri, byateguriwe abanyamakuru ku bijyanye no kubahiriza, gutara no gutangaza amakuru yerekeranye n’iyubahirizwa ry’umutekano wo mu muhanda, ku wa Kane tariki 18 Gicurasi 2023.

Umuyobozi Mukuru w’umuryango uharanira guteza imbere ubuzima mu Rwanda (Health People Rwanda), Dr. Innocent Nizeyimana, avuga ko harimo gutekerezwa uburyo imigendere yahindurwa, kugira ngo hatezwe imbere ubuzima

Ati “Umutekano wo mu muhanda ni ibikorwa bitandukanye bigamije kwirinda impanuka, gukomerekera ndetse n’impfu zo mu muhanda, hagamijwe guteza imbere ubuzima bwiza bw’abayikoresha. Ku Isi abantu 1,350,000 buri mwaka barapfa bazize impanuka zo mu muhanda, ziri ku mwanya wa munani mu kwica abantu benshi, ushyize abantu bose hamwe, mu ndwara zitandukanye n’ibintu byose byica abantu.”

Akomeza agira ati “Ariko byagera ku bakiri bato ariho hazaza h’Igihugu n’ah’Isi, hagati y’imyaka 5 na 28, nizo ziza ku mwanya wa mbere mu kwica abantu benshi, hejuru y’izindi ndwara zose muzi, harimo Malaria, Igituntu n’ibindi.”

Iyo bigeze mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ngo biba bibi kurusha, kubera ko impfu ziterwa n’impanuka ziri hejuru inshuro eshatu ugereranyije n’ibihugu byageze ku iterambere, n’ubwo usanga aribo bafite ibinyabiziga byinshi.

Raporo y’umuryango mpuzamahanga wita ku buzima yerekana ko u Rwanda ruri mu bihugu bifite impfu nyinshi zo mu muhanda, nk’uko Dr. Nizeyimana abisobanura.

Ati “Ikigereranyo kiri hejuru y’impuzandengo ya Afurika, kuko ubundi ku rwego rwa Afurika ari 26.6, ku bushakashatsi bakora bugashyira u Rwanda ku mpuzandengo ya 29.7. Turebye ku mibare Polisi y’Igihugu itangaza, murabona ko abantu bagwa mu mpanuka zo mu mihanda ari benshi cyane.”

Zimwe mu mpamvu zituma impanuka zitagabanuka ngo ni uko abantu bazifata nubwo bishoboka cyane ku kigero cya 99% ko zakwirindwa.

Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe ibikorwa muri Polisi y’u Rwanda, CP Vincent Sano, avuga ko iyo impanuka zihitanye abantu, ziba zanakomerekeje abandi benshi, kandi ko u Rwanda nk’Igihugu kitakomeza kubirebera kubera.

Ati “Iyo urebye imibare dufite uyu munsi, mu Rwanda mu mwaka ushize habaye impanuka zirenga 9400, zahitanye abantu barenga 600, hakomereka abarenga 4000. Murabyumva ko ari umubare munini cyane, n’ubwo yaba ari umuturage umwe wenyine, gukomereka kwe uretse no gupfa, ni ibintu bitera igihombo Igihugu, n’ibintu tutifuza, nta n’uwanabyifuza ku Isi yose cyeretse abagome, abanzi b’amahoro.”

Zimwe mu mpamvu zitera impanuka zirimo uburangare, umuvuduko ukabije hamwe n’izindi, zose zishobora kwirindwa ku kigero cya 99%.

Imibare ya Polisi y’u Rwanda, igaragaza ko mu myaka ine ishize impanuka zahitanye abantu ari 2022, izabakomerekeje bikabije 2202, mu gihe izabakomerekeje byoroheje ari 11685, zikorwa n’ibinyabiziga 11297.

Muri iyo myaka kandi izo mpanuka zahitanye abantu 2810, zikomeretsa bikomeye 2972, abakomeretse byoroheje baba 16169.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka