Impanuka zahitanye abantu babiri, undi arakomereka cyane
Abantu babiri bitabye Imana, undi umwe arakomereka cyane mu mpanuka eshatu zabereye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali mu ijoro ryo kuwa kabiri tariki 29/05/2012.
Uwa mbere ni uwitwa Claude Munyaneza w’imyaka 25 y’amavuko wagonzwe n’imodoka itwara imizigo yirukankaga mu karere ka Gasabo ahita apfa; nk’uko Polisi y’igihugu ibitangaza.
Uwa kabiri ni umugore w’imyaka 25 y’amavuko utazwi umwirondoro we wagonzwe mu masaha ya saa tanu z’ijoro n’imodoka itaramenyekana ariko igishakishwa mu kagali ka Nyamugari mu Murenge wa Gatsata, akarere ka Gasabo nawe ahita yitaba Imana.
Mertesacker Nsengumuremyi utwara moto atagira uruhushya rwo gutwara yagonzwe n’imodoka y’ubwoko bwa Jeep mu Murenge wa Kigarama, akarere ka Kicukiro arakomereka cyane ahita ajyanwa mu bitaro.
Impanuka zihitana ubuzima bw’abantu ziterwa no kutubahiriza amategeko y’umuhanda, gutwara nabi, gutwara wasinze, kwirukanka, gutwara ibinyabiziga nta ruhushya rwo gutwara rwa burundu ndetse no kutambara umukanda; nk’uko byemezwa na Polisi y’igihugu.
Polisi ikomeza ihamagarira abantu bakoresha umuhanda kwitonda bakirinda impanuka kandi igasaba abamotari n’abashoferi kwitwara neza mu muhanda n’igihe abapolisi bakora mu muhanda badahari.
Nshimiyimana Leonard
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
ibyo niko bimeze abamotari ntago bubahiriza amategeko y’ umuhanda kandi impanuka myinshi zibaho ziba zatejwe nabo Police nifate ingamba zikwiye naho ubundi ubuzima bw’ abanyarwanda burakomeza guhungabanywa n’ impanuka zo mu muhanda
Abamotari bo tubahagurukire bagira amakosa menshi ntamumotari wagenda inyuma y’imodoka ibyo nibintu bidashoboka nubwo imbere ye haba imodoka ziri kuza ahita adepasa.abantu batwara ibinyabiziga ntarushya babifitiye,bakwiye guhagurukirwa.iyo miryango ifite ababo baguye mumpanuka nikomeze yihangane.