Impanuka yabereye muri pariki ya Nyungwe ariko ntawagize icyo aba
Ku gicamunsi cyo kuwa gatandatu tariki 05/05/2012 muri pariki ya Nyungwe urenze gato ahitwa muri Kamiranzovu ugana Kuwinka habereye impanuka y’imodoka ebyiri ariko nta muntu n’umwe wakomeretse.
Imodoka yo mu bwoko bwa “tout terrain” yavaga mu karere ka Nyamasheke yerekeza i Kigali yagonganye na taxi yerekezaga mu karere ka Rusizi itwawe n’umunyekongo bishoboka ko yaba yarajyaga i Bukavu, iyi modoka ikaba ari nayo nyirabayazana w’iyi mpanuka kuko ariyo yavuye mu mukono wayo igasatira indi.
Iyi taxi yari irimo umushoferi w’umunyekongo wenyine naho tout terrain yarimo umushoferi w’Umunyarwanda n’abazungu b’Abongereza batatu bari bavuye gusura ibigo by’amashuri byo mu karere ka Nyamasheke.

Nyuma y’iyi mpanuka bohererejwe indi modoka ibageza i Kigali kuko bari bafite gahunda yo gusubira iwabo ku mugoroba wo ku cyumweru tariki 06/05/2012.
Emmanuel Nshimiyimana
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
inzira ya nyungwe ni ndende, ihuza intara ebyiri abenshi bayicamo baba bajya cyangugu cya bahava, abahaca baba bifuza kuva vuba muri iryo shyamba bigatera imigendere mibi. byaba byiza habayeho gahunda ya trafic police mumitwarire muri ririya shyamba hananirana guhagararamo hagashyirwa camera uwagenze nabi akabihanirwa kabone niyo ntampanuka byaba byateje. Murakoze
Abashoferi bajye gagenda bigengeseye kuko ibi birakabije kabisa. Buri munsi impanuka ...... Mana dutabare