Impanuka n’akajagari by’abamotari bishobora gutuma moto zicibwa mu mujyi wa Kigali - Polisi

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu bwaburiye abamotari ko kutubahiriza amategeko, gusuzugura inzego za Leta bakanga guhagarara iyo babisabwe n’abapolisi, hamwe no kugenda nabi bigateza impanuka; bishobora kuzatuma bahagarikwa gukorera mu mihanda y’umujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana, yabitangaje mu nama Polisi n’izindi nzego za Leta bagiranye n’abahagarariye amashyirahamwe y’abatwara abagenzi kuri moto (abamotari), kuri uyu wa kane tariki 16/01/2014, ku cyicaro gikuru cya Polisi y’igihugu.

Muri iyo nama hashyizweho itsinda ryo kugenzura imikorere y’abamotari, rikaba kandi ririmo kunoza ibihano byemeranyijweho mu nama, birimo gufatira moto nk’uko bisanzwe, gufunga utwara moto ndetse n’ihazabu kuri nyir’imoto na koperative abarizwamo.

IGP Gasana yavuze ko nihatagira igihinduka, hazafatwa ingamba zikomeye zirimo kubuza moto gutwara abagenzi mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi mukuru wa Polisi y'igihugu na Mayor w'umujyi wa Kigali, bari hagati y'umuyobozi wa RURA n'ushinzwe gutanga ibyemezo muri RCA.
Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu na Mayor w’umujyi wa Kigali, bari hagati y’umuyobozi wa RURA n’ushinzwe gutanga ibyemezo muri RCA.

Yagize ati: “Natembereye mu gihugu cya Vietnam, ho bafite moto zirenga ibihumbi 36, iyo zigenda mu mihanda wagirango ni inzuki, ariko bakagaragaza ko impanuka zoroheje zitajya zirenga 10 mu gihe kingana n’amezi ane. Ariko hano ikibazo kidukomereye ni umutekano muke utezwa n’abamotari; nihadafatwa ingamba, bizaba ngombwa ko moto zihagarikwa gukorera mu mujyi”.

Mu byemezo byafatiwe mu nama yahuje inzego za Leta n’abagarariye abamotari mu mujyi wa Kigali, harimo kubarura no kwandika mu ma zone abamotari bose nta kwibeshya, buri zone igahabwa ibara ribaranga ryihariye, kuba hazagenzurwa ubumenyi umumotari afite, ku buryo ngo gutanga impushya bizajya bishingira ku kigero cy’imyumvire n’ubumenyi afite.

Abatwara abagenzi kuri moto bagiye kuzahabwa uruhushya rwihariye ruzabahesha uburenganzira bwo gutwara abantu; kandi ngo hazavugururwa inzego zishinzwe imyitwarire y’abamotari, nk’uko byasomwe mu myanzuro y’inama.

Abayobozi ba Polisi, Ingabo n'abayoboye inzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali, mu nama bagiranye n'abahagarariye abamotari.
Abayobozi ba Polisi, Ingabo n’abayoboye inzego zitandukanye mu mujyi wa Kigali, mu nama bagiranye n’abahagarariye abamotari.

Ubuyobozi bwa Polisi y’igihugu buvuga ko moto zikorera mu mujyi wa Kigali zafatiriwe zatswe benezo, zigera kuri 390.

Abamotari bashinjwa ahanini gutwara abagenzi barenze umwe kuri moto cyangwa gutwarana umugenzi n’imizigo, kutambara ingofero n’akanozasuku, umuvuduko ukabije, kurenga ku matara asaba ibinyabiziga guhagarara (feu rouge), gusuzugura abapolisi bakanga guhagarara iyo babahagaritse, kwambukira umuhanda ahatari ho nko mu busitani no kureberera bagenzi babo iyo bari mu makosa.

Simon Kamuzinzi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

nyamuneka nyamuneka!!! aba bamotari baratumara ariko baranakenewe cyane badukura ku muhanda amasaha yose!!!kubera izo mpamvu polisi nabonye yarakajije ingamba zo ku ba controla nikomeze.....babe bake mumuhanda ariko bazima kandi nabo bajye baca kuri alcotest kuko baba banyoye suruduwiri

murenzi yanditse ku itariki ya: 18-01-2014  →  Musubize

Ndasaba abayobozi ba Polisi y’u Rwanda ko bazaha amahugurwa abanyamakuru ku mapeti ya Polisi y’u Rwanda kuko bigaragara ko bamwe bibagora! Nko kuri CG Emmanuel Gasana, ubona bibacanga gutandukanya CG (Commissioner General) nk’ipeti (Rank) na IGP (Inspector General of Police) nka fonction. Ngendeye kuri iyi nkuru iri hano baravuga ngo "Umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu, IGP Emmanuel Gasana"!!

Rwema yanditse ku itariki ya: 17-01-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka