Impanuka ibereye i Gikondo kuri Merez ya kabiri yishe umuntu ikomeretsa undi
Imodoka y’ikamyo yo mu bwoko bwa Ben yagonze abantu babiri umwe ahita yitaba Imana undi arakomereka bikomeye, mu mpanuka yabereye i Gikondo ahazwi ku izina rya Merez ya Kabiri, kuri uyu wa Gatandatu tariki 07/07/2012.
Hari mu masaha ya mu gitondo ashyira Saa Sita ikamyo yamanukaga yabuze feri ikahuka mu bantu bahitaga, nk’uko umwe mu babibonye witwa Jean Marie Vianney Muhawenimana yabitangaje.
Nsanzumwami Rwamigabo w’imyaka 40, wari utuye aho i Gikondo niwe wahise yitaba Imana umurambo we uhita ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro bya Polisi ku Kacyiru, naho uwakomeretse we yihutira kujyanwa kuvurirwa mu bitaro bya CHUK.
Iyo kamyo yanangije intsinga z’amashanyarazi zijya mu nzu y’ubucuruzi y’uwitwa Mukanyonga.

Abahatuye basaba ko uyu muhanda ufunganye kandi umanuka cyane, washyirwamo za Dos d’anne hakanashyirwaho ibyapa bituma ibinyabiziga bigabanya umuvuduko, kuko hakunze kubera impanuka nyinshi, nk’uko babyivugira.
Igabe Egide avuga ko amaze igihe kitarenga ukwezi akorera kuri Merez, ariko amaze kubona impanuka nyinshi, ahanini ngo ziterwa n’uko umuhanda ari muto. Ati: “Mu kwezi kumwe gusa mpamaze, maze kubona impanuka zigera kuri ennye”.
Umunyamabanga Nshigwabikorwa w’umurenge wa Gikondo, Kanyesijye Nassan, yavuze ko icyihutirwa ari ugushyira imirongo y’umweru mu muhanda wa Gikondo, mu gihe hagitegerejwe inyigo yakozwe n’umujyi wa Kigali yo kureba aho za “Dos d’anne” zikwiye kujya.
Polisi y’Igihugu yongeye kwamagana abakoresha umuvuduko ukabije batwara ibinyabiziga, ivuga ko mu mugi batagomba kurenza ibirometero 40 mu isaha, kwirinda gutwara banyweye ibisindisha, nk’uko Umuvugizi w’Igiporisi Supt. Theos Badege yatangaje.
Simon Kamuzinzi
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Nyagasani, umuhe iruhuko ridashira kandi ukomeze abe.yari akiri muto disi!