Impamvu Ingabo z’u Rwanda zavuye muri Congo

Umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Lt.Gen Charles Kayonga, yatangaje ko umutwe w’ingabo z’u Rwanda wavuye muri Kongo kubera ko uburyo bw’imikorere (conditions) bwahindutse bitewe nuko ingabo za Congo zacitsemo ibice.

Izi ngabo zari zifite inshingano yo guhashya umutwe wa FDLR wari warabujije abaturage amahwemo zemeza ko ingabo za Congo bafatanyaga ziciyemo ibice ku buryo imikoranire itagendaga neza.

Igikorwa cyo gushyira hamwe kw’ingabo z’u Rwanda n’ingabo za Congo cyaciye intege umutwe wa FDLR ndetse abarwanyi bayo barenga 4000 barataha, ariko FDLR irimo kwisuganya ibifashijwemo n’intambara irimo kubera muri Congo.

Abaturage ingabo z’u Rwanda zacungiraga umutekano bavuga ko umutwe wa FDLR ushobora kongera ibikorwa byo guhohotera abaturage cyane ko ingabo zacungaga umutekano zitahiye.

Umuvugizi w’ingabo z’u Rwanda, Brig.Gen. Nzabamwita yatangarije itangazamakuru ko kugarura izi ngabo zabanaga n’ingabo za Congo bigaragaza ko Congo yirengagije ukuri izi neza ishinja u Rwanda gufatanya na M23 kandi u Rwanda ruyifasha guhashya imitwe ihungabanya
umutekano.

Ubu bufatanye hagati y’ingabo z’u Rwanda n’iza Congo bwatangiye muri 2009 habaye ubwumvikane hagati y’u Rwanda na Congo ndetse na MONUSCO.

Kuva iyi gahunda yatangira muri Congo hagiye ibyiciro bitatu harimo iki gitashye cyagiye mu kwezi ka kabiri uyu mwaka kandi batashye uko bagiye ari 357.
Ingabo za Congo zaherekeje iz’u Rwanda kugera ku mupaka wa Karuhanga ndetse ziherekejwe na Brig. Gen. Bauma Abamba umujenerali uyobora ingabo za Congo muri Ructhuro wari ukuriye n’izi ngabo zatashye.

Yakira izi ngabo, umugaba mukuru w’ingabo z’u Rwanda yatangaje ko u Rwanda ruzakomeza koganira na Congo kugira ngo ibibazo by’amacakubiri biri mu ngabo za Congo nibirangira hazasubukurwe ibikorwa byo kurwanya umutwe wa FDLR ufite ibirindiro mu ntara ya Kivu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 5 )

No,the mission of these heroes is and was clear. So, there is no confusion.

nn yanditse ku itariki ya: 4-09-2012  →  Musubize

yewega yewega ubuse koko aba bantu bagiye ryari?kukise batabidusobanuriye tugahora mugihirahiro?nibura iyo bavuga ko bariyo bakadusobanurira uko bariyo?ariko ngo ntangabo z’urwanda muri congo?ahaaaaa

jd yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

ubwo se abobana bacu ko batashye buriya FDLR ntiraza ibakurikiye nu kuba maso kuko CONGO yo ibyayo ningabo zayo namayobera.

dios yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

ko turimo tubona bataha, ese bagiyeyo ryari? ndumva kugenda kwabo bitarigeze bitangarizwa abanyarwanda, gusa twe turumiwe!! igikorwa tuzi cyabayeho ni " UMOJA WETU" kandi yahise irangira. dont confuse us!

paul yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Nonese ko abanyamahanga bashinjaga u Rwanda kuba rufasha M23 HANYUMA U Rwanda rugahakana ibyo binyoma noneho aba bari muri kongo bagiye ryari?bari barihe? ubwo ntibazahita babyuririraho nk’ikimenyetso gishimangira ibyo bavugaga???

Olvis yanditse ku itariki ya: 3-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka