Impamvu bamwe mu bana bo mu muhanda banga gusubira iwabo

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko hari abana bavanwa ku muhanda, bakajyanwa mu Kigo Ngororamuco i Gitagata mu Karere ka Bugesera, kuko banga gusubira iwabo aho ababyeyi bahorana amakimbirane adashira, bigereranywa n’umuriro utazima.

Hari abana banga gusubira iwabo kubera amakimbirane ahora mu ngo
Hari abana banga gusubira iwabo kubera amakimbirane ahora mu ngo

Umujyi wa Kigali uvuga ko ubajyana i Gitagata nyuma yo kubura ababyeyi baza kubafata, aho bashyirwa by’igihe gito muri ’Transit Center’ y’i Gikondo.

Ku wa Gatatu tariki 05 Ukuboza 2023, hari abana 135 biganjemo abo mu Mujyi wa Kigali bafashijwe gusubira mu miryango yabo bavuye muri Transit ya Gikondo, ariko ngo hari n’abandi batabonye imiryango bajyanwamo bahita bakomereza i Gitagata.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe Ubukungu n’Imibereho myiza, Martine Urujeni, avuga ko ibibazo bibera mu miryango birimo icy’amakimbirane mu ngo, kubura ababyeyi cyangwa kudohoka kwabo, bikomeje gutera abana kujya ku muhanda.

Urujeni agira ati "Hari abana baba badafite ababyeyi, nka bariya bitwa ’abamarine’, usanga atarigeze amenyana n’ababyeyi be. Hari abana baba ari impfubyi, hari n’abo usanga ageza icyo gihe cyose ataravuga amazina y’ababyeyi kugira ngo batamusubiza mu muryango, kuko aba abona ari nko kumusubiza mu muriro (mu makimbirane)."

Urujeni avuga ko abana bajyanwa i Gitagata bamara umwaka biga amasomo bagakwiye kuba biga mu mashuri asanzwe, ariko bakayigira muri icyo Kigo Ngororamuco.

Avuga ko ubu hari abana 230 barimo abazavayo bashakirwa abafatanyabikorwa nk’Umuryango SOS Children Village-Rwanda, ikaba ari yo ibashakira ingo barererwamo.

Imibereho y’Umwana wo ku muhanda

Gakuru Babire Isirayeli w’imyaka 30 y’amavuko, ubu ngo yabaye umurokore (Umupantekote) nyuma y’imyaka irenga 10 mu muhanda, avuga ko yahagiye kubera kudahabwa umwanya n’ababyeyi, ngo babaga bagiye gucuruza bakagera mu rugo basinze, bituma we na Gato (murumuna we) bishora mu buzererezi.

Gato ngo yaje kumurusha ubucakura n’amayeri yo kwiruka inyuma y’imodoka ipakiye imyaka no kuyisahura, hamwe no kuyururuka ku buryo umuntu adashobora gusimbukira hasi ngo avunike.

Gakuru agira ati "Tuba dufite abahanga mu guparamira imodoka igenda, kwiba no kururuka ku buryo usimbuka ugakomeza wiruka umeze nk’uyikurikira, wirinda guhita uhagarara."

Ati "Ubwa mbere Gato yarabanje ariba anyereka uko bikorwa, we n’abandi bambwira ko batari bungaburire nintagira icyo nkora. Narabikoze ndasimbuka ndavunika ariko naje kubimenyera nyuma yaho."

Ibintu babaga bibye ni byo bagurishaga bakajya mu maresitora kwishyura abakozi bayo, kugira ngo babashe kubegeranyiriza ibyo kurya byasigaye (imisige), hakagira n’andi mafaranga basigarana, akaba ari yo bajya kugura kole banywa ihora ifashe ku munwa no ku mazuru.

Iyo ijoro rigeze bamwe barara ku mabaraza y’inzu z’abacuruzi hirya no hino mu mijyi, mu miyoboro y’amazi iyo atari mu bihe by’imvura, n’ahandi hose babona bashobora kurambika amakarito bakaryama.

Gakuru Babire avuga ko hari igihe umwaka ushira undi ugataha nta muntu muri bo witeye amazi ngo aroga, ndetse we ngo yigeze kumara imyaka itatu, ku buryo yagiye koga bakamukubisha ikiroso gikuba inkweto, kugira ngo kibashe komora amaga ku mubiri wari warajeho amagaragamba.

Gakuru avuga ko muri Transit Center yahajyanywe inshuro ebyiri, akaba ngo atari ahantu yakwifuriza umuntu kuba, ndetse n’Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali, Martine Urujeni, akabishimangira asaba ababyeyi kwihutira gufata abana babo ku babafiteyo.

Itegeko N°71/2018 ryo ku wa 31/08/2018 ryerekeye kurengera umwana

Ingingo ya 36 y’iri tegeko ivuga ko guta cyangwa gutererana umwana mu gihe umuntu ari umubyeyi we, umwishingizi cyangwa undi umurera mu buryo bwemewe n’amategeko, yarangiza akamuta ahagaragara cyangwa akamutererana, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5), n’ihazabu y’Amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi mirongo itanu (50,000 FRW) ariko atarenze ibihumbi ijana (100,000 FRW).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Iyi kuru iziye igihe kweli🤔🤔😢🔥

Uzabumwana Jean Paul yanditse ku itariki ya: 5-01-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka