Imodoka yigushije igwira umuntu ku muhanda i Rwamagana
Imodoka y’ikamyo ntoya ifite numero RAB 226 I yahirimye nta kiyigushije kigaragara ahitwa kuri station ya AVEGA muri Rwamagana igwira umuntu ahita ajyanwa ku bitaro bya Rwamagana.
Ababonye iyo modoka igwa ku gicamunsi cy’uyu wa kabiri tariki 06/03/2012 bavuze ko babonye izunga mu muhanda ikagwira urubavu rw’ibumoso.
Bamwe mu bari aho iyo mpanuka yabereye bavugaga ko umuntu imodoka yagwiriye ari uwari uyirimo inyuma ahajya imitwaro wabonye itangiye kugenda nabi agasimbuka, yagera hasi ikamugwira. Abandi bo baravuga ko ari umugenzi wigenderaga.
Umuyobozi w’ibitaro bya Rwamagana,Uwariraye Parfait, yavuze ko uwo muntu bamwakiriye mu bitaro ariko nta makuru na make amureba batangariza itangazamakuru n’abatari abo mu muryango we.
Iyi modoka yari yuzuye imyanda ivanwa mu ngo no ku muhanda mu gace k’umujyi wa Rwamagana, yari iyijyanye aho bita Nyarusange hamenwa imyanda.
Hatari Jean d’Amour
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|