Imodoka yari iparitse mu rugo irahiye irakongoka

Kuri uyu wa Gatanu taliki 7 Mutarama 2022, ahagana saa moya z’ijoro, mu Murenge wa Kagarama, Akagari ka Rukatsa umudugudu wa Mpingayanyanza muri Kicukiro, mu rugo rw’umuturage hahiriye imodoka yo mu bwoko bwa Benz irakongoka.

Ababonye iyo modoka itangira gushya bavuga ko babonye imodoka irimo kugurumana ndetse bakumva n’ibintu biturika.

Umwe muri bo yagize ati “Njye nari ndimo kuva mu kazi numva ibintu birimo guturika ndebye ku ruhande mbona hari igipangu kirimo kuvamo umuriro mwinshi, tugiye kureba na bagenzi banjye dusanga ni imodoka irimo gushya. Bamwe basakuzaga bavuga ngo bazane ibitaka na kizimya moto byo kuzimya”.

Undi nawe yagize ati “Twabonye umwotsi tuza twiruka dusanga abantu benshi bashungereye ni uko tuzana umucanga dutangira kunagaho hejuru kuko nta winjiragamo imbere mu gipangu umuriro wari mwinshi, biranga ni uko bahita bahamagara Polisi”.

Undi mu babonye imodoka irimo gushya avuga ko nta kindi cyahiye usibye ko bahise batangira gusohora ibintu munzu, kugira ngo umuriro udafata ibyaba byegereye icyumba kiri hafi y’aho yari iparitse.

Kugeza ubu bivugwa ko nta wakomerekeye muri iyo mpanuka y’umuriro yafashe imodoka ndetse n’icyayiteye ntikiramenyekana, cyane ko na nyirayo ntacyo yifuje gutangaza.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka