Imodoka yari ibajyanye muri Congo kandi bashakaga kujya i Burundi

Abagenzi bagendaga mu modoka ya Horizon Coach bari baturutse Uganda berekeza i Burundi batunguwe no kubona imodoka ifashe umuhanda werekeza Congo mu gihe bo berekezaga i Burundi.

Aba bagenzi banenga imikorere ya kompanyi ya Horizon Coach bakanashinja uyihagarariye i Kigali kuba yarababeshye nkana. Ubwo abo bagenzi bageraga i Kigali tariki 25/04/2012, uhagarariye iyo sosiyete yabemereye ko iyo modoka ya Horzon Coach yari igiye Congo ibageza i Huye ikabashakira indi ibajyana i Burundi ariko siko byagenze.

Abo bagenzi baturutse muri Uganda tariki 24/04/2012 saa tanu z’ijoro bageze ku mupaka wa Gatuna imodoka yabo irapfa bategereza indi yagombaga guturuka Kampala.

Imodoka bari bategereje ntibayibonye ahubwo baje kubona indi modoka ya Horizon Coach yari yerekeje muri Congo nuko ibemerera kubageza mu Rwanda aho bagombaga gushakirwa indi ibajyana i Burundi. Uhagarariye Horizon Coach i Kigali yababwiye nibagera i Butare babashakira imodoka ibageza i Burundi.

Ubwo bageraga i Huye, umushoferi wari uyitwaye yahise afata umuhanda werekeza muri Congo, bamubajije abasaba gusohoka mu modoka. Kazungu Roger, wari mu modoka agomba kujya i Burundi avuga uhagarariye Horizon Coach i Kigali yababeshye.

Kazungu yagize ati “Manager wo mu Rwanda yaduhenze adusiga ngaha. Kandi ubusanzwe twebwe inzira yacu si iyi, kuko duca mu Kirundo. Ni ukuvuga we yashakaga ko tuza tukarara ino ahantu tutazi.”

Imodoka yari ibatwaye yahise ifatwa na polisi ikorera mu karere ka Huye ariko yaje kurekurwa hashize isaha n’igice nyuma y’uko abagenzi berekezaga i Burundi bashakiwe indi modoka ibajyana i Burundi.

Umushoferi wari utwaye iyi modoka ya Horizon Coach yanze kugira icyo atangaza.

Jacques Furaha

Ibitekerezo   ( 1 )

iyo bacumbika ngaha i Huye se!!!!!!!

titi yanditse ku itariki ya: 26-04-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka