Imodoka yarenze umuhanda kuyizamura bituma umuhanda ufungwa iminota 20

Imodoka yo mu bwoko bwa Jeep Toyota Rav 4 yavaga i Kigali yerekeza i Karongi yataye umuhanda mu ikorosi ry’ahitwa mu Rugabano yiryamira mu mugende tariki 14/07/2012 saa 17h30 maze kuyikuramo bimara iminota 20 izindi zitabasha gutambuka.

Nubwo imodoka yangiritse cyane, uwari uyitwaye ntacyo yabaye. Kuyivanamo no kuyipakira imodoka ya depanage byatumye umuhanda ufungwa iminota igera kuri 20.

Kuri uwo munsi kandi umugore wavaga Karongi aza Muhanga muri imwe muri tagisi ya kampani zitwara abantu yaje asinziriye ageze aho agomba kuvirimo kuri gare ya Muhanga yisaka telefone n’amafaranga asanga babimutwaye nk’ejo.

Yitabaje umushoferi wa tagisi ngo atangire asake abari bicaranye nawe ariko ikigaragara nuko abari bamwibye bari baviriyemo mu nzira maze akabibona aruko ageze aho aviramo.

Ubu bujura ngo bukundwa gukorwa n’abantu bategera imodoka mu nzira bakavamo nta rugendo rurerure bakoze ; nk’uko byasobanuwe n’umwe mu bagenzi byigeze kubaho.

Yasinziriye mu modoka akangutse asanga bamwibye telefone ye.
Yasinziriye mu modoka akangutse asanga bamwibye telefone ye.

Mu Rwanda usanga amatagisi amwe n’amwe handitsemo ngo mugenzi cunga umuzigo wawe, ariko ibi ntibihagije, ahubwo abashoferi bari bakwiye kujya basaba abagenzi kwihangana ntibasinzire.

Naho gupfa kumenya ni ba umugenzi runaka ari umujura, byo biri kure nk’izuba nduzi ko ukwezi ko basigaye bakugeraho.

Gasana Marcellin

Ibitekerezo   ( 2 )

Ngye nunva umugenzi akwiye kumenya ibintu bye. Nonese abashoferi ko akazi kabo arigutwara imodoka, nukurinda imizigo yabagenzi?

Mary yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Kuki kugeza ubu abatwara ibinyabiziga bagenda cyane kweri!! bagabanye umuvuduko kandi Police nayo ikore akazi ishinzwe kandi neza kuko Police irahari ihagije. Police ntikijya mu muhanda kuko usanga nko muri km150 nta polisi irimo mwisubireho.mubungabunge umutekano w’abantu n’ibintu byabo.

HABIYUMVA Télèsphore yanditse ku itariki ya: 16-07-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka