Imodoka yamugonze apfa amafaranga 100 na convoyeur

Kamanyana Yvonne yagonzwe n’imodoka yari imutwaye, tariki 01/03/2012, nyuma y’impaka z’amafaranga ijana convoyeur (kigingi) yamwishyuzaga maze akayamwima. Kamanyana yagonzwe mu ma saa moya z’umugoroba avuye Nyabugogo atashye Bishenyi mu karere ka Kamonyi.

Uwo mugore w’imyaka 23 ubu ari mu bitaro bya kaminuza bya Kigali (CHUK) kuko yagonzwe akavunika amaguru.

Kamanyana ngo yavuye mu modoka yishyura 400frws kandi kigingi yaramwishyizaga 500frws; nk’uko bitangazwa na Ndendabanyika Venuste ucururiza imbere y’aho izo mpaka zabereye.

Kigingi ngo yabonye Kamanyana yanze kuyamuha ahita abwira shoferi ngo bamusubize mu modoka bamukomezanye bamukuriremo imbere. Kamanyana yahise arwana no kubacika ngo yigendere maze kigingi aramusunika agwisha amavi, shoferi nawe ahita amugonga amaguru.

Bamaze kumugonga shoferi na kigingi bose barirutse ariko polisi irabafata bajyana uwo mugore kwa muganga. Shoferi na kigingi bacumbikiwe kuri sitasiyo ya Polisi ya Runda.

Ubusanzwe abagenzi basanzwe bagendera 400frws kuva Nyabugogo ugera Bishenyi uretse ko hari igihe abatwara taxi babifuzamo bakabaca menshi bitewe n’aho amasaha ageze.

Marie Josee Uwiringira

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 4 )

RURA nidatabara no muri uyu mugi igiceri cy’i 10 gishobora kuzarikora kuko amatagisi yanze kugisubira kandi Leta yarababwiye ko bagomba kuzajya bakigaururia abagenzi; kubera essence yagabanutse.

jean yanditse ku itariki ya: 5-03-2012  →  Musubize

Aba choffeur na Convoyeurs bongere bagenerwe ingando kuko ni ikibazo gikabije!!!na hano muri Kigali utu vello moteur tujya tuvuga ngo nijoro ibiciro byazamutse ukibbaza niba iyo saa kumi n’ebyiri zigeze vello moteur inywa essence nyinshi kurusha iyo inywa kumanywa!!!ibi nabyo ugaasanga nabo barabipfa n’abagenzi!!!!

Love Ukuri yanditse ku itariki ya: 5-03-2012  →  Musubize

Byaba bibabaje izonkozi zibibi zongeye kugaragara zidegembya nayo mahano bazikanire uruzikwiye.

yanditse ku itariki ya: 5-03-2012  →  Musubize

ego Mana, abo bicanyi nako izo nkozi zibibi zikanirwe uruzikwiye. ariko naho abantu bamenyerera kwicana, ni gute wagonga nimodoka koko? genda Rwanda waragowe

Kiiza yanditse ku itariki ya: 4-03-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka