Imodoka yahiriye imbere ya gare ya Nyamata iravugwaho kuba yari itwaye ibicuruzwa bitemewe

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 2 Kanama 2021, mu masaha ya mu gitondo, imodoka yo mu bwoko bwa Toyota Minibus Hiace yari iri imbere ya gare ya Nyamata, yafashwe n’inkongi y’umuriro irashya irakongoka, bikavugwa ko yari itwaye ibicuruzwa bitemewe.

Bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga zirimo nka Twitter, bari bahererekanyije amafoto y’iyo modoka irimo ishya, bavuga ko yahiriye muri gare ya Nyamata ngo ikaba yari igiye mu bikorwa byo gutwara abanyeshuri.

N’ubwo icyateje iyo nkongi kitamenyekanye, ariko kuba iyo modoka yahiye yari igiye gutwara abanyeshuri byo, ngo ntabwo ari ukuri nk’uko byasobanuwe na Mwesigye James, Umuyobozi wa gare ya Nyamata.

Mwesigye avuga ko imodoka yahiye itari igikorera muri gare ya Nyamata, ndetse ngo ntiyari ikinakora ibyo gutwara abagenzi, kuko nyirayo ngo yari yarasezeye muri iyo gare ajyana imodoka ye mu bindi.

Ubu iyo modoka ngo yakoraga ubwikorezi bw’inzoga zitemewe zitwa ’ibigunda’, ikaba yafashwe n’inkongi yari iri mu bikorwa byo gutanga utwo tuyoga ku bakiriya basanzwe baturangura.

Mwesigye ati "Imodoka yahiye ntari hano muri Gare, ariko abo dukorana bahise babimbwira birimo kuba. Ubwo imodoka igifatwa n’inkongi, umushoferi ngo yahise ayisohokamo ariruka, kuko yari azi ko n’ubwo agize impanuka ariko yari anatwaye ibintu bitemewe, ahitamo kwiruka arabura. Nyiri iyo modoka ni we waje nyuma kugira ngo atware igisigazwa cy’imodoka akivane mu muhanda, ariko asabwa kukijyana kuri Polisi kuko byari byagaragaye ko iyo modoka yari itwaye ibicuruzwa bitemewe".

Iyo modoka ubwo yashyaga hari abaturage bagerageje kuyizimya bakoresheje itaka n’ibindi ariko iranga irashya irakongoka.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ariko rwose mureke iperereza nubutabera bikore akazi kabyo...mwica urubanza ...ngo bambwiyeko yari itwaye inzoga zitemewe...non reka hagaragazwe ibimenyetso bwana noneho nuwari uyitwaye afatwe ahatwe ibibazo niko bigenda

Luc yanditse ku itariki ya: 3-08-2021  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka