Imodoka ya nyuma ya SHARAMA yatanzwe MTN yizihiza imyaka 14 imaze ikorera mu Rwanda

Audace Niyomugabo ni we wegukanye imodoka ya nyuma muri tombola ya SHARAMA na MTN. Umuhango wo kuyimushyikiriza wahuriranye n’uko MTN yizihizaga isabukuru y’imyaka 14 imaze ikorera mu Rwanda, kuri uyu wa Kabiri tariki 25/09/2012.

Niyomugabo wavuze ko yatsindiye iyi modoka ku manota miliyoni zirenga 15, ku mafaranga arenga miliyoni n’igice yashoyemo, yavuze ko ari ikintu adashobora kuzibagirwa mu buzima.

Akiyishyikirizwa yatangarije abanyamakuru ati: “Iyi modoka izamfasha muri gahunda nyinshi zitandukanye ku buryo nzayibyazamo inyungu”.

Usibye iyi modoka yatsindiye ifite agaciro ka miliyoni 12 z’amafaranga y’u Rwanda, Niyomugabo yagiye atsindira n’ibindi biyembo mbere birimo nka matela. Yashimiye byimazeyo sosiyete ya MTN kuri iyi tombola yateguye anashishikariza abafatabuguzi bayo kwitabira gahunda ibagezaho.

Niyomugabo yicaye mu modoka yatsindiye.
Niyomugabo yicaye mu modoka yatsindiye.

Mu buzima busanzwe uyu munyamahirwe ni umunyeshuri mu mwaka wa gatatu muri Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK).

Robert ushinzwe kwamamaza muri MTN, yavuze ko iri rushanwa ryari mu rwego rwo guhemba abafatabuguzi babo bamaze ibyumweru bigera ku munani muri iri rushanwa.

Iyo modoka yatombowe ifite agaciro ka miliyoni 12, iri iruhande rw'ibindi bihembo byatanzwe.
Iyo modoka yatombowe ifite agaciro ka miliyoni 12, iri iruhande rw’ibindi bihembo byatanzwe.

Ati: ”Ibi byari mu rwego rwo kwishima no gushimana n’abafatabuguzi bacu mu kubereka ko tubari hafi mu kubaha amahirwe nabo baga tsindira ibihembo bya MTN.

Ariko urebye ntabwo cyari igikorwa cyo kunguka cyangwa guhomba kwa MTN n’ubwo twashoyemo amafaranga menshi muri iri rushanwa”.

Iri rushanwa rya SHARAMA na MTN ryatsinzemo abanyamahirwe bagera kuri 200, aho buri cyumweru batsindiraga ibihembo bitandukanye. MTN yashoyemo amafaranga y’u Rwanda agera kuri Miliyoni 90.

Emmanuel N. Hitimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka