Imodoka ipakiye ibiro 375 bya Coltan yafatiwe ku mupaka wa Rubavu

Imodoka ifite purake zo muri Congo 4160AC/19 yafatiwe ku mupaka munini w’u Rwanda na Congo mu karere ka Rubavu taliki 26 /o9/2013 ihetse ibiro 375 by’amabuye y’agaciro ya Coltan yari igiye kwinjiza mu Rwanda.

Iyi modoka yafashwe n’abakozi ba Congo bakora ku mupaka ariko ntibahise babona ibyo babwirwaga ko iyo modoka ipakiye amabuye y’agaciro kuko byari bihishwe hakoreshwejwe ubuhanga. Umushoferi yari yayahishe munsi yaho ashyira ibirenge naho yicara ubusanzwe hatagira ikihabikwa.

Minisitiri w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru ushinzwe amabuye y’agaciro n’ingufu z’amashanyarazi, Jean Ruyange, avuga ko iyi modoka yafashwe iri ku mupaka wa Congo igiye kuyinjiza mu Rwanda kandi byamenyekanye kubera bamwe mu baturage batanze amakuru.

Imodoka yari ifite amabuye y'agaciro yari agiye kwinjizwa mu Rwanda ku buryo butemewe.
Imodoka yari ifite amabuye y’agaciro yari agiye kwinjizwa mu Rwanda ku buryo butemewe.

Umushoferi w’imodoka nubwo atatangajwe amazina, ubuyobozi bwa Congo buvuga ko butaramenya uwari yohereje aya mabuye kimwe n’uwo yagombaga kohererezwa.

U Rwanda rwashyizeho uburyo bwo kurwanya amabuye y’agaciro yinjizwa mu Rwanda ku buryo butubahirije amategeko aho taliki 03/11/2011 rwashubije igihugu cya Congo toni 80 z’amabuye y’agaciro yari yaravanwe muri icyo gihugu mu buryo butemewe n’amategeko.

Ubwo ayo mabuye yasubizwaga muri Congo, Minisitiri Kamanzi Stanislas ushinzwe umutungo kamere mu Rwanda yagize ati “U Rwanda ntirushobora kwishimira inyungu ziturutse mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro budakurikije amategeko kandi nta n’undi ukwiye kubona ko ubucuruzi nk’ubwo twabushyigikira.”

Amabuye yari ahishe mu buryo bwa gihanga kuburyo abagenzura ku mupaka batari kuyabona.
Amabuye yari ahishe mu buryo bwa gihanga kuburyo abagenzura ku mupaka batari kuyabona.

Uretse kuba aya mabuye y’agaciro yafatiwe ku mupaka atarashoboye kwinjira mu Rwanda, mu Rwanda hashyizweho itegeko rivuga ko amabuye y’agaciro azajya anyura ku mupaka w’u Rwanda, azajya yemererwa kwinjira mu Rwanda ari uko afite uruhushya rusinyweho n’ababishinzwe bo mu gihugu cya Congo.

Ingingo ya 6 yo ivuga ko amabuye y’agaciro azajya avanwa mu Rwanda yoherezwa hanze agomba kuba afite inyandiko yemeza akandi yerekana aho yaturutse urwo rupapuro kandi rukaba ruriho umukono w’ubishinzwe muri icyo gihugu.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 2 )

KUBA YAFATIWE KUBUTAKA BWA CONGO NUMVA URWANDA BITARUREBA KERETSE NIBA HARI FACTS KO DESTINATION YARI MURWANDA. WENDA YAGYAGA BURUNDI ACIYE MU RWANDA!

dodo yanditse ku itariki ya: 1-10-2013  →  Musubize

SHA UTEKANO KUMUPAKA URARINZE PE ARIKO NTIBATUBESHYERE DOREKO BAMENYEREYE

EMMAY yanditse ku itariki ya: 30-09-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka