Imodoka 34 zafatiwe mu bikorwa byo gutwara abagenzi mu buryo butemewe
Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ndetse n’Umujyi wa Kigali bafatiye mu makosa imodoka 34 ziri gutwara abagenzi mu buryo butubahirije amategeko.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga yatangaje ko izi modoka zifatirwa muri aya makosa, ziba zidafite uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali kuko ziba zifite aho zisanzwe zikorera.
ACP Rutikanga avuga imodoka zafashwe harimo Coaster 19, Hiace 7, imodoka nto 8 zose zikaba zarafatiwe mu makosa yo gutwara abagenzi mu gace ‘zone’ zitemerewe.
Ati “ Izi modoka zigeze guhabwa uburenganzira na RURA bw’igihe gito zunganira izindi zari zisanzwe mu Mujyi, kugira ngo hakemuke ikibazo cy’imodoka nke zatumaga abagenzi bakererwa mu ngendo zabo, kuko ubwo burenganzira bwari ubw’agateganyo haje gusohoka andi mabwiriza avuga ko igihe bahawe cyarangiye, bo rero bakomeza gukora ayo makosa akaba ariyo mpamvu bafatwa”.
Umuvugizi wa Polisi avuga ko mu itangazo ryasinyweho na Minisitiri w’ibikorwaremezo Dr Jimmy Gasore, ryavugaga ko izo modoka zizatwara abagenzi mu Mujyi wa Kigali zizahabwa icyangombwa mu buryo bw’agateganyo bwo gutwara abagenzi.
Icyo gihe izari zemerewe gutwara abagenzi ni imodoka zari ziyandikishije zihabwa ibyangombwa bizemerera gutwara abagenzi mu gihe hari hategerejwe izindi modoka zatumijwe hanze y’Igihugu ziza kunganira izari zisanzwe mu gutwara abagenzi.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA), tariki ya 24 Nzeri 2024, rwasohoye itangazo rimenyesha abantu bose ko abemerewe gukora umwuga wo gutwara abantu mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali ari ababiherewe uburenganzira n’Umujyi wa Kigali gusa.
RURA yibukije abahawe impushya zo gutwara abagenzi (taxi cabs, rental cars, intercity, school buses), ko basabwa kubahiriza amabwiriza agenga impushya bahawe.
RURA yamenyesheje kandi abantu batwara abagenzi bishyura mu modoka nto cyangwa nini batabifitiye impushya, ndetse n’abakora ibinyuranye n’impushya bahawe, ko bihanwa n’amategeko.
Aha ni na ho umuvugizi wa Polisi, ACP Boniface Rutikanga asobanura ko imodoka ziva mu Ntara zikagenda zitwara abantu bo mu Mujyi hagati ndetse n’abagenzi batagannye mu bice izo modoka zikoreramo ari amakosa baba bakora.
Ati “Buri modoka iba ifite igice ikoreramo, twavuga nk’itwara abajya Rwamagana Kayonza no mu bindi bice by’Iburasirazuba iyo igiye itwara abo isanze mu nzira ikabageza za Remera, n’ahandi za modoka zikorera mu Mujyi rwagati ntizibona abagenzi zigahura n’igihombo, ikindi kandi nuko baba barenze no ku masezerano bagiranye n’Umujyi wa Kigali y’igihe ntarengwa bahawe."
Umuvugizi wa Polisi kandi yakomeje no kuzindi modoka zitwara abagenzi zitabyemerewe, aho usanga hari imodoka z’abantu ku giti cyabo baba bagiye mu Ntara bagasaba abagenzi kubatwara bakabishyura.
Ati “Ziriya modoka abantu bagendamo ku giti cyabo nazo iyo zitwaye abagenzi kandi zitabifitiye uruhushya ziba zikoze amakosa iyo zifashwe zirahanwa”.
ACP Rutikanga avuga ko imodoka zikwiye gutwara abagenzi ari izibifitiye ibyangombwa kandi zigakorera mu byerekezo byazo aho kubangamira izindi zikorera mu Mujyi wa Kigali mu bice bitandukanye.
Abashoferi nabo bemera ko ayo makosa akorwa ariko bakavuga ko bazi ko iyo bafashwe babihanirwa.
Umwe mu bashoferi utwara imodoka Kigali - Rwamagana utemeye ko amazina ye ashyirwa mu itangazamakuru, avuga ko iyo abonye umugenzi amushyiramo mu gihe abona ko nta muyobozi umuri hafi ngo amuhane.
Ati “Tuba dushaka amafaranga ni yo mpamvu ubona nyine tutubahiriza amategeko dusabwa gusa iyo badufashe baraduhana turabizi”.
Inkuru bijyanye:
Abafite imodoka zitwara abagenzi zitabifitiye uruhushya bongeye kwihanangirizwa
Ohereza igitekerezo
|
uburyo butemewe ni ubumeze gute? ko bakura abaturage ku mihanda bahumiye? ko bakiza abaturage kurira moto n’imbogamizi zirimo n’impanuka, ivura n’umuyaga? muhite mubaha zone kuko ari ab’umumaro kuri society.
Rura nayo ifite akavuyo nk’aka NESA none se urwo ruhushya rwari rwatanzwe mu rwego rwo gukemura ikibazo cya transport mu mujyi mwarukuyeho ariko icyo kibazo cyakemutse Koko cg ni uko induru n’amarira by’abaturage byari bimaze kugabanuka. None ubwo mu minsi mike abaturage nibongera kwivovota se ba bantu mwatumye Banki zibayeteza cyamunara ya za Banki muzabahamagara bazane iki ? Ese ubwo byibura icyo cyemezo gishyirwaho RURA yari yavuze n’igihe kizarangirara kugira ngo ushoboye ashoremo imari afite amakuru ahagije? Cg Mujye mwibika ko gushora imari bisaba plan ,iyo rero business iyi n’iyi irimo akavuyo abantu batinya kuyishoramo imari ari byo bikurira structure monopole muri business bityo iyo bikagira ingaruka ku gihugu .
Birakwiye Koko bagomba guha umwanya bagakorera muri zone zabo