Abafite imodoka zitwara abagenzi zitabifitiye uruhushya bongeye kwihanangirizwa

Ubuyobozi bw’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) hamwe na Polisi y’Igihugu bwongeye kwihanangiriza abafite imodoka zitwara abagenzi batabifitiye uruhushya, kuko kubikora ari ikosa bahanirwa.

Abatwara abagenzi barasabwa kuba babifitiye uruhushya
Abatwara abagenzi barasabwa kuba babifitiye uruhushya

Iyo ugenda hirya no hino by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali ariko no mu Turere turi hanze yawo, usanga hari imodoka zisanzwe akenshi zikunze kuba ziparitse iruhande rwa za gare zishaka abagenzi, zigakora mu buryo bwa tagisi ariko zitabifitiye uruhushya.

Ni imodoka zikunda gutegwa n’abatari bake, by’umwihariko abihuta cyangwa babuze izisanzwe zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange zinabifitiye uruhushya, ariko ugasanga uretse kuba zihuta kurusha izo zisanzwe, n’ibiciro byazo biba biri hejuru ugereranyije n’izisanzwe.

Ubuyobozi bwa RURA ndetse na Polisi buvuga ko ibikorwa n’izo modoka ari ukwica amategeko kandi ko bitazakomeza kwihanganirwa, kuko hagiye kongerwa imbaraga mu kubahagurukira ndetse no kubahana.

Ni imodoka zigeze guhabwa uburenganzira bwo gutwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu gihe cy’amezi abiri, mu rwego rwo gushaka igisubizo cyihuse ku kibazo cya bisi zikora muri urwo rwego zari zikiri nkeya bikagaragara ko abagenzi bakunze kuzitegereza zigatinda kubageraho kubera ubuke bwazo.

Ubwo yari mu kiganiro kuri Televiziyo y’u Rwanda ku wa Mbere tariki 21 Ukwakira 2024, umuyobozi ushinzwe ishami ry’ubwikorezi muri RURA, Beata Mukangabo, yavuze ko ari igisubizo cyafashije mu gihe cyacyo, ariko Leta yahise ishaka igisubizo cyo mu buryo burambye.

Ati “Hashatswe bisi zigera muri 200 nshya, zihabwa abashoramari babifitiye uruhushya, ni byo koko hari impinduka nziza turimo kubona ariko urugendo ruracyahari. Icyo tubona ni uko hari abantu bari bamaze gusa nk’abasogongera, aho usanga umuntu afite imodoka ifite imyanya irindwi nta ruhushya rwo gutwara abagenzi afite, nta hantu yanditse mu bucuruzi, ntaho yishyura imisoro, bashaka kuguma muri icyo gikorwa.”

Si izo modoka zitwara abagenzi zitabifitiye uruhushya zonyine zihanangirijwe, kubera ko n’izindi zifite impushya ariko zibemerera gutwara abagenzi bo mu Ntara gusa, zihanangirijwe gutwara umugenzi wese ukorera ingendo mu Turere tugize Umujyi wa Kigali.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, avuga ko umuntu ufite imodoka idafite uruhushya rwo gutwara abagenzi ugenda agahagarara aho abagenzi bategera agatwara abagatwawe na bisi bamuhana.

Ati “Icyo ni cyo turimo kurwana na cyo, abantu baragenda bagashyira imodoka zabo mu marembo ya gare, bagahamagara abantu bari muri gare burira amamodoka bakava muri gare bakiruka bagana kuri za modoka, kandi wibuke ko abo bantu bari muri gare babifitiye uburenganzira, barabisorera, ni wo murimo bagiyemo bemerewe. Iyo hajemo undi muntu utabifitiye uburenganzira, birumvikana ko aba abangamye, kandi iyo ubangamye icyo gihe Polisi natwe tuzamo.”

Ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali buvuga ko nta mpungenge z’uko izo modoka ziramutse zivuyeho nta kibazo cyakongera kubaho cy’uko abagenzi bongera kubura imodoka bagatinda ku mirongo nk’uko byari bimeze mu minsi ishize zijya kwemererwa.

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Itumanaho n’Uburezi mu Mujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, avuga ko bisi zisigaye ziri mu Mujyi wa Kigali zihagije ku buryo nta mugenzi ushobora kongera kugira ikibazo cyo kubura imodoka.

Ati “Mu mujyi wa Kigali imodoka dufite navuga ko twiyizeye, buriya ziriya bisi zihari uyu munsi ntabwo ari nkeya, ahubwo ikibazo ni ukugira ngo zikore neza, kandi rimwe na rimwe uriya murongo na wo tubona, buriya ikibazo umuntu agira ntabwo ari ukujya ku murongo n’iyo waba ari muremure, ahubwo ikibazo umuntu agira ni ukujya ku murongo uticuma, ugahagarara ku murongo ukongera ugahagarara.”

Yungamo ati “Za modoka zivuye mu nzira, icyo gihe biba bisobanuye ngo ya bisi noneho iraza kumara ya minota ntarengwa twavuze ko itagomba kumara muri gare, kwa gupakira abantu bakuzura nk’amateke biraza kugabanuka, hanyuma kandi bisi iraza kugenda inshuro nyinshi, bivuze ngo n’abari ku byapa mu nzira ntabwo bari butegereze umwanya munini baraza kubona imodoka, zigende zigaruka. Tuzakomeza gushyira ingufu mu gukorana n’izindi nzego mu guhana abantu baza kuvangira bisi.”

Nubwo ubuyobozi buvuga ko buzakomeza guhana abafite imodoka zitwara abagenzi batabifitiye impushya, nyamara abagenzi bo bavuga ko izo modoka zibafasha kenshi, by’umwihariko igihe bafite gahunda zihuse.

Ubuyobozi bwa Polisi buvuga ko Polisi zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange mu Mujyi wa Kigali, zitemerewe kurenza abagenzi 70 harimo abicaye n’abahagaze.

Mu cyumweru gishize Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA), ndetse n’Umujyi wa Kigali batangaje ko bafatiye mu makosa imodoka 34 zatwaraga abagenzi mu buryo butubahirije amategeko.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Ibyo byose turabyemera ark hari ibitari basobanuka muri bus mwaduhaye
Aho aba agent ba tap&go ku byapa batuzengereje umuha igihumbi1000 agashiraho 700 ni ibisambo gusa gusa
Wareba ugasanga byose bingana na ta moto ya wirengagije gufata
Ugasanga ari imbogamizi kuri wamwe dukoresha bus rusange

Rukundo yanditse ku itariki ya: 23-10-2024  →  Musubize

Ibyo muvuga turabyemeranyaho pe ariko imodoka zijya muntara ninkeya ikimenyimenyi iyo amashuri atangiye bamwe turara muri zagare iyo amashuri afunze bagiye mubiruhuko biba ikibazo mwongere nizijya mu ntara murakoze.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 22-10-2024  →  Musubize

Ibyo muvuga turabyemeranyaho pe ariko imodoka zijya muntara ninkeya ikimenyimenyi iyo amashuri atangiye bamwe turara muri zagare iyo amashuri afunze bagiye mubiruhuko biba ikibazo mwongere nizijya mu ntara murakoze.

Dusabe yanditse ku itariki ya: 22-10-2024  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka