Imiyoborere myiza ya Kagame yatumye ngaruka mu Rwanda - Dr Ndabamenye
Dr Telesphore Ndabamenye, uvuka mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushekeri wavuze ibigwi Kagame Paul, umukandida wa FPR-Inkotanyi yashimangiye uko imiyoborere ye myiza yatumye agaruka mu Rwanda.
Ku munsi wa karindwi w’ibikorwa byo kwamamaza Chairman wa FPR, Paul Kagame wari utegerejwe n’abaturage benshi ku kibuga cya Kagano mu Karere ka Nyamasheke, Dr Ndabamenye yavuze ko muri aka Karere bamukunda kandi bamwishimiye bitewe n’ibyiza byinshi yabagejejeho bishingiye ku miyoborere ye myiza.
Yavuze ko mbere Nyamasheke itafatwaga nk’akarere k’u Rwanda, ariko ubu byamaze guhinduka babikesha Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Ati “Chairman ni we wa mbere washushanyije ikarita y’u Rwanda, adukura kuri Banyarwanda namwe Banyacyangugu, adushyira ku ikarita y’u Rwanda iriho uturere 30 harimo n’akarere ka Nyamasheke."
Mu gushimangira imiyoborere myiza ya Kagame ishingiye ku guteza imbere imibereho myiza y’abaturage begerezwa iby’ibanze bakeneye, Dr Ndabamenye yavuze ko aho yagenze hose mu mahanga ntaho yigeze abona umuyobozi ufata umuhanda w’ibilometero n’ibilometero, kuri buri metero ijana agashyiraho itara ndetse muri Nyungwe akahashyira Ingabo zatumye Akarere ka Nyamasheke gasigaye gafite umutekano udadiye.
Yagize ati, "Ibikorwa byanyu birivugira kuko aho abantu batinya mwahashyize umutekano ndetse muhashyira amahoteli nka One and Only yubashywe cyane."
Yakomeje agira ati, "Narize ndaminuje, naminurije mu Buholandi n’Afurika y’Epfo, ngiye gutaha bansaba kumpa akazi, ariko imiyoborere myiza yanyu yatumye ngaruka mu Rwanda."
Dr Ndabamenye avuga ko ikintu gikomeye Perezida Kagame yakoze ari ugufasha abaturage kwiteza imbere binyuze mu buhinzi bw’icyayi ahari ubwatsi bw’amashinge ndetse igiciro cyacyo kiriyongera aho ikilo kigeze ku mafaranga 300.
Mu myaka irindwi ishize mu Karere ka Nyamasheke bashimira Paul Kagame ko yabagejeje ku bikorwa bitandukanye bibateza imbere birimo ibikorwa remezo nk’imihanda, kwegerezwa amashanyarazi hubakwa urugomero rw’amashanyarazi rwa Nyirantaruko rufite ubushobozi bwo gutanga MW 1840. Ingo zifite amashanyarazi zavuye ku 20.639 muri Kamena 2017 zigera ku 74.140.
Abaturage b’Akarere ka Nyamasheke kandi bakomeje gufashwa mu rugendo rwo kwikura mu bukene, bahabwa amatungo magufi. Hubatswe kandi imidugudu itandatu y’icyitegerezo ari yo Bushekeri, Mataba, Kamabuye, Ruhinga, Kamina na Kabarore.
Bashima Chairman wa FPR kuba yarateje imbere uburezi, ndetse Nyamasheke babona Kaminuza ya Kibogora, mu gihe abari bahatuye bakoraga ingendo ndende bajya gushaka Kaminuza i Kigali.
Kureba andi mafoto menshi, kanda HANO
Reba muri iyi Video uko byari byifashe mu kwamamaza Kagame i Nyamasheke:
Ohereza igitekerezo
|