Imiyoborere myiza ni ishingiro ry’uburenganzira bwa muntu - Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu
Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, Nirere Madeleine, arasaba abayobozi mu nzego z’ibanze kwimakaza imiyoborere myiza bumva n’uruhare rwabo mu kurengera uburenganzira bwa muntu kuko imiyoborere myiza ari yo shingiro ryabwo.
Ibi Madame Nirere yabisabye kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18/11/2014, ubwo yari mu karere ka Rwamagana atangiza amahugurwa y’iminsi ibiri ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge y’uturere twa Rwamagana, Bugesera na Nyagatare; mu ntego yo kubakangurira uruhare rwabo mu kubahiriza amategeko no kwimakaza amahame y’uburenganzira bwa muntu.
Aya mahugurwa agenewe Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge ngo yateguwe hagamijwe kubasobanurira uruhare rwabo mu kubungabunga uburenganzira bwa muntu, by’umwihariko bahugurwa ku mahame remezo y’uburenganzira bwa muntu kandi bakabihuza n’akazi kabo ka buri munsi ko kuyobora abaturage no kubakemurira ibibazo byabo.

Kugira ngo bigerweho, ngo basabwa kwimakaza imiyoborere myiza kuko ari yo shingiro ry’uburenganzira bwa muntu, nk’uko Madame Nirere yabibasabye. Yagize ati “Nta miyoborere myiza, uburenganzira bwa muntu ntibushobora kubahirizwa kandi ngo burengerwe mu buryo burambye.”
Abanyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge babashije gukurikira aya mahugurwa, ngo basanze azabafasha mu kazi kabo ka buri munsi ko kuyobora abaturage no kubagezaho serivise zitandukanye zirimo no kubakemurira ibibazo.
Mugabushaka Pierre Claver, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Muyumbu mu karere ka Rwamagana, avuga ko mu nshingano bagira umunsi ku munsi zirimo no gukemura ibibazo by’abaturage ngo ari byiza ko basobanukirwa amategeko n’amahame ajyanye n’uburenganzira bwa muntu kugira ngo bibarinde kuba bavogera uburenganzira bw’umuturage.
Yagize ati “Niba dukemura ibibazo, biba byiza iyo ukemuye ikibazo uzi neza n’uburenganzira bw’uwo ukemuriye ikibazo. Ubwo bizaturinda kutagira aho turengera kuko tuba tubana turi abantu… abantu baza batugezaho ibibazo byinshi cyane; ni ngombwa ko ayo mategeko ajyanye n’uburenganzira bwa muntu twayamenya, akadufasha mu mirimo yacu ya buri munsi.”

Aya mahugurwa yateguwe na Komisiyo y’igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu ku bufatanye n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Iterambere, binyujijwe mu mushinga ugamije kwegereza abaturage ubutabera, guteza imbere uburenganzira bwa muntu no gushimangira amahoro.
Biteganyijwe ko amahugurwa nk’aya azagera ku banyamabanga nshingwabikorwa b’imirenge yose mu gihugu. Abo mu Ntara y’Amajyepfo n’iy’Amajyaruguru bo bamaze guhugurwa, nk’uko iyi Komisiyo ibitangaza.
Emmanuel Ntivuguruzwa
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
ndabaza ko iyomubyeyi wawe mamawawe apfuye nukuberiki umwanawe cyangwa umugabo we adashobora gufata imwemumitungo ye igihe bagabanye imitungo kandi nzikohabaharabayeho ivanga mutungn ngepfite imyaka 19 mufashe