Imiyoborere myiza ni igeza ku bukungu, si amagambo gusa - Minisitiri w’Intebe

Minisitiri w’Intebe w’u rwanda, Dr Pierre Damien Habumuremyi, aravuga ko imigambi ya Leta y’imiyoborere myiza atari amagambo meza y’abayobozi ishyize imbere, ahubwo ko hagamijwe ubukungu n’iterambere by’Abanyarwanda.

Ibi minisitiri w’Intebe yabivugiye mu Karere ka Rwamagana, tariki 22/01/2013, aho yatangije icyumweru cyahariwe imiyoborere myiza, cyizihijwe ku nshuro ya kabiri mu Rwanda.

Minisitiri w’Intebe yagize ati « Imiyoborere myiza u Rwanda rugamije ni ifasha abaturage barwo kwiteza imbere, abayobozi mu nzego zose bakazirikana ko babeshejwe mu buyobozi no gufasha abaturage kugera mu byiza, cyane cyane imishinga n’ibikorwa bibabyarira inyungu».

Mu mihango yo gutangiza icyi cyumweru cyahariwe imiyoborere myiza, Minisitiri w’Intebe yatashye ku mugaragaro isoko rya kijyambere riri ahitwa Ntunga mu Murenge wa Mwurire, aho yavuze ko imiyoborere myiza ari ifasha abaturage kubona aho bahahira heza kandi hafi.

By’umwihariko kandi ngo imiyoborere myiza ifasha abacuruzi kubona uko bacuruza neza kandi bakunguka, abahinzi bakabona uko bagurisha umusaruro wabo hafi kandi utangiritse.

Minisitiri w'Intebe ataha ku mugaragaro isoko rya Ntunga muri Rwamagana.
Minisitiri w’Intebe ataha ku mugaragaro isoko rya Ntunga muri Rwamagana.

Iri soko Minisitiri w’Intebe yatashye, ryubatswe ku bufatanye bw’Akarere ka Rwamagana na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu n’umuganda w’abaturage rifite agaciro ka miliyoni zisaga gato 333.

Ni isoko ricururizwamo ibiribwa byinshi bikomoka ku musaruro w’ibiboneka muri Rwamagana, imyambaro, ibikoresho binyuranye byo mu rugo n’iby’ubwubatsi.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko ngo aho yabajije ibiciro yasanze ibicuruzwa muri iryo soko bihendutse kurusha mu mujyi wa kigali, Abanyakigali ngo bakaba bashobora kurihahiramo kuko ari hafi ya Kigali.

Abaturage ba Rwamagana bari baremye iryo soko bavuze ko ryabafashije cyane kuva ryakubakwa, naho abacuruzi bo bishimira ko batazongera kubura uko babika ibicuruzwa byabo kuko ubusanzwe imvura n’izuba byari byarabajujubije.

Gasana Didace ucuruza imbuto avuga ko mbere yajyaga avunwa cyane no kutagira aho abika ibyo atacuruje, kubitwara no kubigarura mu isoko bikamuvuna cyane, ndetse bimwe bikangirikira mu nzira iyo imvura yabaga yaguye.

Abacuruzi bishimiye ko babonye aho gucururiza hatekanye.
Abacuruzi bishimiye ko babonye aho gucururiza hatekanye.

Mariam Kazayire we ati « Ntacyo nabona nshima Leta yacu kuko gucururiza aha hatarubakwa byari imvune ikomeye, mu mvura twarwanaga no gushaka aho twikinga ariko abajura batunyura mu rihumye muri uwo muvundo.

Mu gihe cy’izuba nabwo tukabura aho twugama, ibicuruzwa bikangirika cyane, ndetse n’abaguzi bakagabanuka cyane. Ubu noneho navuga ko Leta idushyize igorora rwose.»

Aha muri Rwamagana kandi minisitiri w’intebe yakoze umuganda mu bikorwa byo kubaka amacumbi y’abarimu mu Murenge wa Kigabiro, aho yavuye ajya gutangiza ku mugaragaro ibikorwa by’urubyiruko 1500 rwagiye ku rugerero mu Karere ka Rwamagana.

Ahishakiye Jean d’Amour

Inkuru zijyanye na: Dr. Pierre Damien Habumuremyi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka