“Imiyoborere myiza imaze kugeza byinshi ku baturage” - Kayonga Zakayo

Mu gihe hategurwa kwizihiza isabukuru y’imyaka 25 umuryango FPR-Inkotanyi umaze ushinzwe, umusaza Kayonga Zakayo uvuka mu murenge wa Cyato mu karere ka Nyamasheke atangaza ko imiyoborere myiza umuryango FPR-Inkotanyi wazanye mu Rwanda imaze kugeza byinshi ku baturage.

Uyu musaza Kayonga avuga ko imiyoborere myiza yahaye ijambo abagore muri byose ubu bakaba basigaye biga, bakajya mu nzego zifata ibyemezo bakanayobora kandi ibi bitarabagaho mu ngoma za mbere.

Ibi ngo byatumaga abagore basigara inyuma mu majyambere bityo n’imiryango ikahadindirira n’igihugu muri rusange.

Kayonga akomeza avuga ko imiyoborere myiza yahaye abaturage ijambo aho bagira uruhare mu kwitorera abayobozi ndetse no gukurikirana imikorere yabo, mu gihe badakora neza bakaba bafite uburenganzira bwo kubigaragaza.

Imiyoborere myiza kandi ngo yagize n’akamaro mu butabera aho abaturage batagisiragizwa mu nkiko nk’uko byajyaga bigenda mbere, ndetse hakaba haranagiyeho inkiko gacaca n’abunzi kugira ngo abaturage bagire uruhare mu kwikemurira ibibazo no guhana ubutabera.

Kayonga (hagati) aganira n'itangazamakuru.
Kayonga (hagati) aganira n’itangazamakuru.

Binyuze mu miyoborere myiza, Kayonga avuga ko ubu abaturage bafite umutekano ndetse bakaba baranigishijwe gukora ngo amaboko yabo abe ariyo ateza imbere imiryango yabo n’igihugu muri rusange, ibi bikaba byaratumye ubukungu bwiyongera.

Ubu hari gahunda nyinshi zagenewe guteza imbere abaturage nka girinka, kurwanya isuri, guca nyakatsi n’ibindi, abaturage bakaba baregerejwe ibikorwa remezo nk’imihanda, amashanyarazi, amazi n’ibindi, kandi bazamutse mu bukungu.

Umusaza Kayonga yemeza ko abaturage bazakomeza gutera imbere mu bukungu binyuze mu miyoborere myiza, aho ubuyobozi bwegerejwe abaturage kandi bakaba bashyirwaho hashingiwe ku bushobozi.

Asaba abaturage kubumbatira ubuyobozi bwiza bafite kuko babukuyemo byinshi, kandi bagakunda igihugu cyabo bagaharanira kugiteza imbere mu ntumbero y’icyerekezo cya 2020.

Emmanuel Nshimiyimana

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka