Imiyoborere mibi ni yo yasenye Igihugu - Prof Shyaka

Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB) Prof. Shyaka Anastase, atangaza ko imiyoborere myiza ari cyo gisubizo kirambye cy’iterambere ry’u Rwanda na Afurika.

Yabitangarije mu kiganiro "Duhane Ijambo" yagiranye na KT RADIO, Radio ya Kigali Today Ltd, ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 09 Mata 2017.

Shyaka Anastase Umuyobozi w'urwego rw'Igihugu rw'Imiyoborere RGB
Shyaka Anastase Umuyobozi w’urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB

Ahereye ku byo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma y’imyaka 23 Jenoside yakorewe abatutsi ibaye, Prof. Shyaka avuga ko kubera imiyoborere myiza Abanyarwanda babashije kwiteza imbere mu bice bitandukanye kandi ko hari icyizere cy’uko bizarushaho kuba byiza.

Prof. Shyaka avuga kandi ko iyo Repubulika ya Mbere n’iya Kabiri zitaza kugwa mu mutego w’Abakoroni zigaharanira gukorera hamwe aho kuvangura, u Rwanda ruba rutengamaye, kuko imbaraga zose ziba zarakoreshejwe aho gutatana no kwambura abandi ubuzima.

Avuga ko imiyoborere mibi ari ikosa rikomeye ryakozwe igihe cy’abakoroni na nyuma yo kubona ubwigenge, bigatuma inzego zose zatangaga amahirwe yo kwiteza imbere n’imibereho myiza zigendera ku ngengabitekerezo ya Jenoside.

Agira ati “Imiyoborere mibi ni yo yabaye umuzi, imiyoborere mibi ni yo yabyaye ingengabitekerezo kuko yaba abasirikare, n’inzego z’ubutegetsi, iyo hatabaho imiyoborere ibi ntibaba barishoye mu mugambi wo gutegura no gukora Jenoside”.

Prof. Shyaka avuga ko ibyo u Rwanda rumaze kugeraho nyuma ya Jenoside bitanga icyizere cyo kwiteza imbere, nk’uko bigaragarira mu cyizere ubuyobozi bw’u Rwanba bugenda bugirirwa.

Ahereye ku Gisirikare cy’u Rwanda, Prof. Shyaka avuga ko mbere kitahabwaga inshingano zikomeye mu myanya yo hejuru mu kubungabunga umutekano mpuzamahanga, ariko ubu bikaba byarahindutse.

Agira ti “Buriya ikibitera, ni uko ingabo z’u Rwanda zabashije kwikura mu bibazo bitandukanye, zikora kinyamwuga ariko zinafite umutima utabara ni yo mpamvu bumva aho rukomeye bazanye ingabo z’Abanyarwanda byatungana”.

Cyakora umukuru w’urwego rw’igihugu rw’imiyoborere avuga ko amahoro n’umutekano by’abanyarwanda bizarushaho gukomera igihe no mu Karere ruherereye mo hamerewe neza, akaba ari yo mpamvu u Rwanda ruhora rwiteguye gutanga umusanzu warwo aho bikenewe.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka