Imiyoborere ihamye ni ingenzi mu kubaka iterambere rishyira umuturage ku isonga - Perezida Kagame
Perezida Paul Kagame kuri uyu wa kane tariki 5 Nzeri 2024 yatanze ikiganiro ku bakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bateraniye mu nama ihuza u Bushinwa na Afurika (FOCAC) iri kubera i Beijing kuva tariki 4 kugera tariki 6 Nzeri 2024 agaragaza ko imiyoborere ihamye ari ingenzi mu kubaka iterambere rishyira umuturage ku isonga.
Perezida Kagame yagaragaje ko Afurika yiteguye kubakira ku nkingi eshatu zirimo iterambere, umutekano n’iterambere ry’inganda nk’uko byasabwe na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping.
Ati “Mu kubigeraho, tugomba gukomeza guha agaciro akamaro k’imiyoborere ihamye no gushyigikirana kugira ngo dukore ibintu by’ingenzi kandi bibereye abaturage bacu.’’
Perezida Kagame yagaragaje ko imiyoborere Abaturage b’u Bushinwa bishyiriyeho mu 1949, ari yo yatumye bashobora guhangana n’ubukene, inzara n’ibindi ubu igihugu cyabo kikaba kiri ku isonga mu bukungu.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe imbogamizi n’amahirwe bikomeza kwiyongera ku Isi, yizeye ko ubufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa buzakomeza kurushaho gushinga imizi.
Ati “Kuva hashyirwaho Ihuriro ku bufatanye bwa Afurika n’u Bushinwa, twungutse byinshi mu bijyanye n’ubucuruzi, imikoranire mu by’inganda n’ubucuti bushingiye ku baturage, bishimangira imbaraga z’inyungu zihuriweho.”
Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwize amasomo menshi arimo no kuba nta buryo bumwe bw’imiyoborere bubaho bubereye ibihugu byose.
Ati “Nta buryo bumwe bw’imiyoborere bubereye bose bubaho. Buri gihugu gikwiye kwishyiriraho uburyo bw’imiyoborere bujyanye n’imibereho n’ubudasa bw’amateka yacyo, n’icyerekezo cyacyo.”
Akomeza ati“Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Abanyarwanda twagombye kongera gutekereza no kubaka ubukungu bw’igihugu cyacu, imibereho n’umusingi wa politike twifashishije uburyo bwo kwishakamo ibisubizo kugira ngo tubashe kwikemurira ibibazo byacu.”
Perezida Kagame yavuze ko hakozwe gahunda zigamije guteza imbere ubumwe n’iterambere, zishyigikiwe n’imiryango itandukanye n’abayobozi banyuranye.
Ati“Hanashyizwe imbaraga mu guteza imbere ingeri zinyuranye z’ubukungu by’umwihariko ikoranabuhanga, ubukerarugendo no guteza imbere inganda, hanashyirwaho uburyo bwo korohereza abantu gukora ishoramari.
Perezida Kagame yavuze ko kwegereza ubuyobozi abaturage byatumye inzego z’ibanze zikora neza, bituma abaturage bahabwa serivisi neza kandi bagira uruhare mu bibakorerwa.
Perezida Kagame yahamije ko urugendo rwo kwigira rwatumye imishinga ibyara umusaruro ikomoka mu bufatanye bw’u Rwanda n’ibihugu by’inshuti yiyongera, biba umwihariko ku Bushinwa n’ibihugu byo muri Afurika.
Yashimye ubufatanye buhamye buri hagati y’impande zombi bwigaragariza mu gufashanya kubona iby’ibanze bikenewe, guhahirana no gusangira ubumenyi.
Perezida Kagame yanavuze ko nubwo ibibazo byugarije Isi bigenda byiyongera ariko hari n’amahirwe arushaho kuboneka, ku buryo umubano w’u Bushinwa na Afurika uzakomeza kuba mwiza kandi ugatanga umusaruro kurushaho.
Ati “Kuva FOCAC yatangira twungukiye mu bucuruzi, ubufatanye mu by’inganda n’ubufatanye bushingiye ku baturage bigaragaza imbaraga z’ubufatanye hagati y’ibihugu.”
Mu ijambo rye, Perezida w’u Bushinwa, Xi Jinping, ubwo yatangizaga inama ya FOCAC yavuze ko igihugu cye kizakomeza gukorana bya hafi n’ibyo muri Afurika.
Ati “U Bushinwa bwiteguye gukomeza kwagura imikoranire n’ibihugu byo muri Afurika mu nganda, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubucuruzi n’ishoramari.”
U Bushinwa bwatangaje ko mu myaka itatu iri imbere, buzaha ibihugu bya Afurika miliyari 50$ arimo inkunga ndetse n’inguzanyo.
Inama ihuza Afurika n’u Bushinwa iri kuba ku nshuro ya cyenda, yakozwe hishimirwa umubano w’imyaka 70 umaze gushinga imizi hagati y’impande zombi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|