Imiyoborere dukeneye ni ishyira umuturage ku isonga - Minisitiri Gatabazi
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yabwiye abayobozi mu nzego zinyuranye zo mu Karere ka Gakenke, ko imiyoborere ishyira umuturage ku isonga ari yo ikenewe, kugira ngo abashe kugera ku iterambere rirambye.

Ubu butumwa yabugarutseho ku wa Gatanu tariki 18 Werurwe 2022, ubwo yifatanyaga n’abaturage b’Akarere ka Gakenke, gutaha ku mugaragaro inyubako nshya y’ibiro by’Akarere, yuzuye itwaye Miliyari 1,5 y’Amafaranga y’u Rwanda.
Iyi nyubako y’amagorofa abiri, iherereye mu Mudugudu wa Kabaya, Akagari ka Rusagara mu Murenge wa Gakenke, ahitegeye umusozi wa Kabuye, wihariye igice kinini cy’ubukerarugendo bukorerwa muri ako gace.
Ifite ibyumba 56 byo gukoreramo, ibyumba mberabyombi bitatu harimo n’ibyakira inama zitabirwa n’abantu benshi, hiyongereyeho n’icyumba kizwi nka ‘Video Conference’, ikagira n’ahantu hagutse hagenewe guparika ibinyabiziga.

Ahereye ku byo iyo nyubako yitezweho, Minisitiri Gatabazi, yashimangiye ko ari imbarutso y’imikorere ishyira umuturage ku isonga.
Yagize ati “Iyi nyubako nshya twatashye uyu munsi, ni ikimenyetso cyibutsa inshingano nyamukuru dusabwa kwitaho, zo gushyira umuturage ku isonga. Ibi biro biri mu bikorwa byinshi bigenda bigerwaho by’iterambere, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yari yaremereye abaturage. Tukaba twizeye neza ko serivisi zizahatagirwa, zikubiye mu ntego yo gushyira imbere kumva umuturage, kumukemurira ibibazo, no kumurinda gusiragizwa ashaka serivisi”.
Minisitiri Gatabazi, yabwiye abayobozi ko n’ubwo babonye aho gukorera hajyanye n’igihe, bitabaha uburenganzira bwo kubyicaramo gusa, ngo birengagize kwegera abaturage iwabo mu Midugudu.

Abaturage barimo uwitwa Mukundiyukuri Emmanuel, wo mu Murenge wa Karambo, yishimiye imbaraga zashyizwe mu kubaka ibiro by’Akarere, biri kuri uru rwego.
Yagize ati “Ni inyubako itangaje tutari twarigeze tubona muri kano Karere kacu. Aho kari gasanzwe gakorera, hari kure cyane, mu mfundanwa, mu misozi ihanamye, bikatugora mu gihe tugiyeyo kwaka serivisi. Ubu ahangaha hashyashya ni heza, hegereye umuhanda wa kaburimbo kandi horoheye umuntu wese, kuko hasa n’aho ari hagati. Aya ni amateka mashya abanyagakenke twanditse, yo kuba twinjiye mu cyerekezo cy’iterambere ry’igikorwaremezo nk’iki, twabyakiriye neza cyane”.

Yunganirwa na Tuyizere Aminarine, wo mu Murenge wa Gakenke, wagize ati “Ubu ibyo gushakira serivisi kure, mu nyubako twinjiragamo dufite igihugunga n’ubwoba bw’uko ziduhirimaho, bibaye amateka! Dushimiye umukuru w’Igihugu cyacu Paul Kagame, ukomeje kutwegereza iterambere riri ku muvuduko wo hejuru, natwe tumwizeza ko tutazigera tumutenguha ngo twigire intashoboka”.
Ubwo ibi biro bishya by’Akarere byubakwaga, abasaga 1200 biganjemo abaturage bo muri kano Karere, bahaboneye imirimo, babasha kwikenura, bagura amatungo, bavugurura imiturire ndetse barizigama.

Intambwe yo gukorera muri ibi biro bishya, igezweho nyuma y’igihe kinini cyari gishize Akarere ka Gakenke gakorera mu nyubako zari zimaze imyaka isaga 42, izifatwa nk’izitari zikijyanye n’igihe, bitewe no gusaza kandi ari ntoya.



Ohereza igitekerezo
|