Imiturire n’ibidukikije byazinduye abaminisitiri batatu mu Ntara y’Uburasirazuba

Abaminisitiri batatu, kuri uyu wa kane tariki 14/06/2012, bari mu Ntara y’Iburasirazuba muri gahunda zitandukanye zo gusura no gusesengura ibibazo biri mu nzego z’ibidukikije, umutungo-kamere n’imiturire myiza mu midugudu.

Minisitiri Kamanzi Stanislas ushinzwe amashyamba, umutungo kamere n’ibidukikije araganira n’abayobozi muri iyo Ntara ku bikwiye gukorwa ngo amashyamba n’ibidukikije bibungwabungwe neza.

Mu Ntara y’Uburasirazuba, amashyamba abangamiwe cyane kandi iyo Ntara izashingira cyane mu bidukikije no gufata neza ubutaka mu iterambere rizashingira cyane cyane ku buhinzi n’ubworozi.

Minisitiri Musoni James ushinzwe ubutegetsi bw’igihugu ari kumwe na minisitiri Nsengiyumva Albert ushinzwe ibikorwaremezo bo barasura umudugudu w’intangarugero w’ahitwa Nyagatovu mu Karere ka Rwamagana.

Abo baminisitiri barashaka kwirebera urugero rw’imiturire myiza n’iterambere ryasanze abatuye hafi y’uwo mudugudu. Barasura kandi ahari uruganda Soyco mu karere ka Kayonza ruzatunganya amavuta mu gihingwa cya Soya n’uruganda rukora amakaro mu karere ka Nyagatare.

Minisitiri w’ubutegetsi bw’igihugu n’uw’ibikorwaremezo kandi bazakorana inama n’aborozi mu Karere ka Nyagatare.

Abayobozi mu Ntara y’Iburasirazuba babwiye Kigalitoday ko uburyo bw’imiturire, guhinga no korora muri iyo Ntara biri gukorwa mu buryo butaboneye neza kandi byose bigomba kuzuzanya ngo imirongo y’iterambere rinoze igenderweho uko bikwiye, ibikorwa byose byuzuzanye mu iterambere ry’igihugu.

Kigalitoday irabagezaho amakuru arambuye kuri izi ngendo z’abaminisitiri n’ibyemezo abo bayobozi bari bufate ngo abatuye Uburasirazuba bakomeze gusagasira iterambere n’imibereho myiza.

Ahishakiye Jean d’Amour

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka