Imiti igabanya ubukana bwa Virusi itera Sida ntigomba gutuma hari abatezuka mu kuyirinda

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Patrick Ndimubanzi, yavuze ko abantu batagomba gutezuka kuri gahunda zo kwirinda SIDA, nubwo imiti igabanya ubukana bwayo iboneka

Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko Imiti igabanya ubukana mu Rwanda iboneka ariko itagomba gutuma hari abareka keirinda Sida
Dr Ndimubanzi Patrick avuga ko Imiti igabanya ubukana mu Rwanda iboneka ariko itagomba gutuma hari abareka keirinda Sida

Yabitangarije mu kiganiro Minisiteri y’Ubuzima (MINISANTE) yagiranye n’abanyakuru kuri uyu wa 24 Werurwe 2018.

Yagize ati" Dukangurira Abanyarwanda gukomeza kwirinda SIDA, bakipimisha kenshi ngo bamenye uko bahagaze. Ugize ibyago akayandura na we ntiyakwiheba kuko hari imiti mishya igenda iboneka ku buryo umwe ukugizeho ingaruka ujya kwa muganga bakaguhindurira”

Iki kiganiro kandi cyagarutse ku bizigirwa mu nama mpuzamahanga izavuga ku cyorezo cya SIDA n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina (ICASA) izabera mu Rwanda.

Iyi nama izaba kuva ku ya 3 kugeza ku ya 7 Ukuboza 2019, bikaba biteganyijwe ko izitabirwa n’abantu ibihumbi 10 nk’uko byatangajwe na Dr Ndimubanzi.

Yagize ati “Iyo nama ihuza abaganga, abashakashatsi ndetse n’abafite virusi itera SIDA bakaganira ku bibazo biriho n’uko ibihugu byagiye bibikemura bityo bihanahane ubunararibonye. Bazavuga kandi ku bushakashatsi bwagiye bukorwa ndetse n’icyo bumariye abatuye isi".

Luc Bodea avuga ko iyo nama ari ubuvugizi ku batabasha kwivugira.
Luc Bodea avuga ko iyo nama ari ubuvugizi ku batabasha kwivugira.

Luc Bodea, umunyamabanga uhoraho w’Umuryango nyafurika wita ku bijyanye na SIDA (SAA) unayobora ICASA, avuga ko iyo nama ari n’ubuvugizi.

Ati “ICASA ni inama ivugirwamo ibibazo bitandukanye bityo n’abatabasha kwivugira bagakorerwa ubuvugizi. Nk’ubu hari abafite SIDA bagihabwa akato, hari ibihugu bimwe na bimwe bitagira imiti igabanya ubukana bwa virusi itera SIDA, aha rero ni ho bigaragarizwa”.

ICASA igiye kuba ku nshuro yayo ya 20, ikazabera muri Kigali Convention Center. iyo muri 2017 yarabereye i Abidjan muri Côte d’Ivoire.

Ubuyobozi bwa ICASA bukaba kandi bukangurira Abanyarwanda n’abandi babishoboye, guhanga ikirango cy’iyo nama (Logo ICASA 2019) kizaba gikoreshwa icyo gihe.

Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro
Abanyamakuru bari bitabiriye iki kiganiro

Abifuza kujya muri iryo rushanwa bakaba bahamagarirwa kureba ibisabwa ku rubuga rwa ICASA ari rwo www.icasa2019rwanda.org , igihangano kizatsinda kikazahembwa USD 5000.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka