Imishinga y’urubyiruko imaze kwinjiza Miliyari 5Frw

Mu myaka 10 ishize hatangijwe gahunda ya YouthConnekt, hagaragajwe umusaruro w’ibimaze kugerwaho n’urubyiruko, biturutse mu mishinga yo kwiteza imbere.

Imishinga y'urubyiruko imaze kwinjiza Miliyari 5Frw
Imishinga y’urubyiruko imaze kwinjiza Miliyari 5Frw

Minisitiri w’Urubyiruko, Dr Utumatwishima Jean Nepo Abdallah, avuga ko mu myaka 10 gahunda ya YouthConnekt imaze gushorwamo abarirwa muri Miliyari 2.5 z’Amafaranga y’u Rwanda, harimo ayahawe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko batangiye imishinga yo kwiteza imbere ndetse iyo mishinga yose hamwe ikaba imaze kwinjiza mu bukungu bw’u Rwanda Miliyari 5Frw no guhanga imirimo ihoraho ku babarirwa mu bihumbi 36.

Minisitiri Utumatwishima yibukije abitabiriye ibi birori, ko gahunda ya YouthConnekt, ari umwihariko w’u Rwanda kandi ko igamije kuzamura imibereho y’urubyiruko.

Ati “Rubyiruko, icyo musabwa ni ugutekereza imishinga yagutse kandi mukareba ikenewe mu gace mutuyemo, kugira ngo iterambere ryanyu rigere kuri bose”.

Nyirahategekimana Roselyne wo mu Karere ka Rusizi, ni rwiyemezamirimo ukora ubuhinzi akaba n’umuyobozi w’ikigo ‘Work Roselyne’ cyongerera agaciro umusaruro.

Avuga ko ibyo amaze kugeraho gahunda ya YouthConnekt yabigizemo uruhare rugaragara, kuko inyigisho ndetse n’inama zitandukanye yahawe byamufashije kugera ku nzozi ze.

Nyirahategekimana asaba urundi rubyiruko gutinyuka rugakora, kuko ibikorwa byabo birufasha gutera imbere no kwivana mu bukene.

Perezida Paul Kagame yasabye urubyiruko rw’u Rwanda n’urwa Afurika muri rusange, guhindura imyumvire n’imikorere bakavana u Rwanda na Afurika yose mu bukene, bwabaye karande ari na bwo butuma bimwe mu bihugu bikize bisuzugura uyu mugabane n’abawutuye, nk’aho ari bo babaremye.

Perezida Kagame aha impanuro urubyiruko
Perezida Kagame aha impanuro urubyiruko

Perezida Kagame yibukije uru rubyiruko ko uko bangana kose bafite umukoro ukomeye, wo kumenya impamvu ituma Afurika idatera imbere nk’indi migabane, bityo bagakurana ishyaka ryo gukemura icyo kibazo.

Perezida Kagame yahamagariye urubyiruko guharanira iteka kwihesha agaciro, ashimangira kandi ko kubigeraho bisaba kuzamura imyumvire kuri buri wese.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka