Imishinga irimo uwatumye Huye itamena imyanda mu kimoteri yamurikiwe ‘YouthTalks’

Ntibisanzwe ko Umujyi wabaho utagira ikimoteri, ariko uwa Huye mu Majyepfo ngo ntacyo ufite bitewe n’urubyiruko rwishyize hamwe, rugakora ifumbire n’ibindi biva ku myanda yose iboneka muri uwo mujyi.

Uruganda rukora ifumbire y'imborera mu myanda iva i Huye ni rumwe mu zashimwe n'abitabiriye YouthTalks
Uruganda rukora ifumbire y’imborera mu myanda iva i Huye ni rumwe mu zashimwe n’abitabiriye YouthTalks

Mu cyanya cy’inganda cya Huye kiri i Sovu, ni ho urwo rubyiruko rwashinze ikigo ’GreenCare’ Rwanda, gikora ifumbire y’imborera mu bishingwe bibora, ibitabora na byo bigahabwa inganda zibikoramo ibindi bintu by’umumaro.

Uwitwa Noel Twizeyimana uyobora GreenCare agira ati "Akarere ka Huye nta kimoteri kagira, kagira uruganda rutunganya imyanda. Hari ibigo bikusanya imyanda bikayituzanira".

Ifumbire y’imborera ikorwa mu myanda ibora, urwo ruganda ruyigurisha ku bahinzi hirya no hino mu Gihugu.

Bari bane ubwo batangiraga urwo ruganda muri 2016, ariko ubu ngo bageze kuri 25, bakaba bateganya kwagura ibyo bakora bakava kuri toni ebyiri z’ifumbire bakora ku munsi, bakagera kuri toni 5000 ku munsi mu myaka itanu iri imbere.

Twizeyimana yamuritse uwo mushinga mu biganiro by’urubyiruko, byiswe YouthTalks byateguwe n’imiryango iharanira amahoro ya Interpeace, Never Again Rwanda na Aegis Trust.

Iyo miryango ikaba yari igamije guhuza urubyiruko no kuganira ku iterambere n’amahoro arambye, binyuze mu kurengera ibidukikije.

Uwitwa Vania Odelice Ineza washinze Ikigo cyitwa Ivo gikora imitako mu macupa y’inzoga, kikanakora imyenda yambarwa mu buryo butandukanye, agaragaza uburyo urubyiruko rwakumira ikibazo cy’ibishingwe byinshi binyuze mu gukoresha neza umutungo.

Ineza ati "Ipantaro turayikora ku buryo wambara igihande kimwe uyu munsi ejo (ugahinduriza) ukambara ikindi gihande, ku buryo abantu bagira ngo ni amapantaro abiri atandukanye".

Avuga ko ibi bituma umuntu atunga imyenda mike, bikazatuma iwe hatava ibishingwe byinshi bijya guhumanya ibidukikije.

Umuryango Aegis Trust, umwe mu yahurije hamwe urubyiruko rufite imishinga irimo gahunda yo kurengera ibidukikije, uvuga ko hari impungenge utewe n’uko imishinga y’urubyiruko itabasha kuramba, kuko bakunze kuyireka bakajya gukora ibindi.

Umuyobozi wa Interpeace, Frank Kayitare, avuga ko impamvu bahuje urubyiruko rufite imishinga y’iterambere irimo no kubungabunga ibidukikije, ari uburyo babonye bwo kubaka amahoro arambye.

Kayitare ati "Imihindagurikire y’ibihe ihungabanya amahoro y’abaturage, mu Rwanda murabizi hateye ibiza mu minsi yashize, iyo umuntu yagize ibyo bibazo nta mahoro aba afite. Twahurije hano urubyiruko kugira ngo turwibutse ingaruka zo kubura amahoro".

Komiseri mu Nama Nkuru y’Urubyiruko ushinzwe Amashuri Makuru na za Kaminuza, Thomas Mwesigye, avuga ko hari amahirwe atandukanye yo guteza imbere imishinga y’Urubyiruko, nka gahunda yiswe Aguka, amarushanwa ya Youth Connect, Inteko z’Urubyiruko hamwe n’amamurikagurisha atandukanye.

Mwesigye avuga ko ibiganiro bya YouthTalks ari andi mahirwe ngarukamwaka urubyiruko ruhawe, kugira ngo rubashe kumenyana mu byo rukora no kumvikanisha ijwi ryabo mu bafatanyabikorwa.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka