Imishinga ine yahize indi muri ‘iAccelerator’ yahembwe

Imishinga ine yahize indi muri Innovation Accelerator (iAccelerator) ni yo yahembwe, bikaba byabereye mu muhango wabaye ku wa Gatanu tariki 13 Gicurasi 2022.

Buri mushinga mu yahize indi uzahembwa Amadorali ibihumbi 10
Buri mushinga mu yahize indi uzahembwa Amadorali ibihumbi 10

Irushanwa rya iAccelarator ribaye ku nshuro ya kane, rigamije gushishikariza urubyiruko kwishakamo ibisubizo by’ibibazo by’ubuzima bwo mu mutwe, n’iby’ubuzima bw’imyororokere byugarije umuryango nyarwanda.

Ni irushanwa ryatangiye ryiyandikishijemo abarenga 400 bahatanaga, baza gutoranywamo 40, nyuma yabo baza gutorwamo 10 bageze mu cyiciro cya nyuma cyabonetsemo bane bahize abandi.

Buri mushinga mu yatsinze uzahembwa amadorali 10.000 (arenga gato miliyoni 10Frw), akaziyongeraho ubufasha banyirayo bazahabwa burimo ubujyanama buzabafasha kurushaho kunoza neza ibyo bakora.

Umushinga wa mbere watsinze muri iAccelerator ni uwa Gentil Rafiki na Egide Tumukunde, ukaba ari ‘BohokApp’, urubuga rugamije guhuza abafite ibibazo byo mu mutwe n’abatanga izo serivisi.

Urubuga rwa ‘BohokApp’ rufite umwihariko wo gukoresha ubwenge bw’ubukorano (Artificial Intelligence) aho bashobora gukoresha Robot bise Nshuti ikaba ishobora gutanga izo serivisi, bikagabanya ikiguzi n’uburyo bwo kugerwaho na serivisi byoroshye.

Umushinga wa kabiri ni uw’abantu batatu barimo Claude Hirwa Niyibizi, Jerome Nshimiyimana na Diane Ishimwe Nzanana, ukaba ari ‘JoCare’, uzafasha kugeza amakuru y’ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere ku bantu barimo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga.

Habanje gutorwa imishinga 10 yahatanye mu cyciro cya nyuma
Habanje gutorwa imishinga 10 yahatanye mu cyciro cya nyuma

Mu gihe umushinga wa gatatu ari uwa Michael Tesfay na Amanda Akaliza, wigeze kuba igisonga cya Nyampinga w’u Rwanda muri 2020, ukaba ari ‘Tele Mental Health’, uzafasha kugeza serivisi z’ubuvuzi kuri bose hifashishijwe ikoranabuhanga.

Naho umushinga wabaye uwa kane watsinze ni uwitwa ‘Urungano best-friend podcast book’, uzafasha gushyira mu buryo bw’amajwi ibitabo bikubiyemo inyigisho n’amakuru ku buzima bw’imyororokere.

Gentil Rafiki wari uhagarariye umushinga wa BohokApp, avuga ko kuba waratoranyijwe muri ine yahize iyindi ari amahirwe babonye agiye kubafasha.

Yagize ati “Ni amahirwe akomeye kuri twebwe, biranadusunika cyane mu gushyira mu bikorwa umushinga wacu, ukomeze no gutera imbere, tubashe gutanga izo serivisi ku bagenerwa bikorwa bacu, ndetse natwe umushinga wacu ubashe kwaguka”.

Abari bagize akanama nkemurampaka
Abari bagize akanama nkemurampaka

Diane Ishimwe Nzanana wari uhagarariye umushinga wa ‘JoCare’, avuga ko uwabo uzafasha kugeza amakuru y’ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko by’umwihariko urwo mu cyaro rukunze kwibasirwa n’inda zitateguwe, ariko kandi ngo n’abafite ubumuga bwo kutavuga no kutumva bazafashwa.

Ati “Abafite ubumuga bagira imbogamije yo kutabona amakuru, umwihiriko wacu dufite imikino igiye itandukanye, cyane cyane uwo dufite witwa ‘JoCare Puzzle Game’. Ni umukino uriho inyandiko abafite ubumuga bwo kutabona bifashisha (Braille), ku buryo umuntu azabasha kuwukina akandika ijambo rijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, akaganira na mugenzi we bakabasha guhana amakuru, buri wese agasobanukirwa uburyo ashobora gukoresha”.

Umuyobozi wungirije wa Imbuto Foundation, Geraldine Umutesi, avuga ko icyerekezo cy’Igihugu cya 2050 ari uguhanga imirimo mishya y’urubyiruko, ari nacyo cyiciro gahunda ya iAccelerator irimo, ariko kandi ngo n’icyerekezo cy’umuryango Imbuto Foundation, ni ukubaka ubushobozi mu rubyiruko.

Yagize ati “Umuryango Imbuto Foundation icyerekezo cyacu, ni uko tugomba kubaka ubushobozi mu rubyiruko, ariko cyane cyane kubafasha kubigisha kubigiramo uruhare, bashaka ibisubizo by’ibibazo dufite mu muryango nyarwanda, ntibicare bumva ko abantu bagomba kububakamo ubushobozi”.

Umutesi avuga ko intego yabo ari ukubaka ubushobozi mu rubyiruko
Umutesi avuga ko intego yabo ari ukubaka ubushobozi mu rubyiruko

Akomeza agira ati “Tubona bigenda bitanga umusaruro, kuko buri mwaka tugenda tubona abantu benshi batanga ibisubizo. Nk’ubu twari twakiriye abarenga 400, tubashije kugira ubushobozi bwo kubafasha bose byaba byiza, ni uko ubushobozi budakunda, ariko urumva ko niba dufite abantu bagera kuri 400 mu rubyiruko batekereje ku bibazo biri mu muryango nyarwanda, ni intabwe ikomeye cyane kandi ni umusaruro tubona muri iyi gahunda”.

Urubyiruko ruvuga ko iAccelerator ari urubuga rubakuriraho inzitizi rugatanga amahirwe, kuko akenshi baba nta mikoro bafite, bikabafasha gutanga ibisubizo no kubishyira mu bikorwa ku bibazo bagenzi babo bahura na byo.

Kurikira ibindi muri iyi video:

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka