Imishinga 30 muri 45 irahatanira yose hamwe igihembo cya miliyoni 300 muri ArtRwanda - Ubuhanzi

Kuri uyu wa kabiri tariki ya 15 Nzeri 2020 nibwo icyiciro cya mbere cy’abahatanira igihembo cya miliyoni 10 kuri buri wese cyatangiye.

Umuryango Imbuto Foundation utera inkunga iyi mishinga ishingiye ku buhanzi n’umuco muri gahunda yiswe ArtRwanda-Ubuhanzi igamije guteza imbere ubuhanzi mu rubyiruko.

Ku ikubitiro abiganjemo urubyiruko 24 bagaragarije abagize akanama nkemurampaka imishinga yabo bateguye bashaka gukora yerekeranye n’ubuhanzi.

Abitabiriye iyo gahunda yo kugaragaza imishinga yabo baganiriye na Kigali Today bavuze ko ari amahirwe kuko bizabafasha kwiteza imbere ndetse no guhanga udushya mu bikorwa by’ubuhanzi n’umuco.

Imishinga izaterwa inkunga yatoranyijwe mu mishinga irenga 400 aho icyiciro cya nyuma cyagezemo mirongo ine na batanu 45; bagomba kuvamo mirongo itatu 30; bazegukana ibihembo birimo miliyoni 10 z’amafaranga y’u Rwanda kuri buri mushinga uzaza mu yahize iyindi.

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Sandrine Umutoni, avuga ko bamaze kubona ko ibikorwa by’ubuhanzi byagezweho n’ingaruka n’icyorezo cya covid-19, bahisemo gutanga umusanzu wabo; kugira ngo ubuhanzi bwongere butere imbere buteza imbere n’ababukora.

Yagize ati: “Ubushobozi bwari buhari ni ubwo guhemba aba mirongo itatu, ariko ntitwirengagije ko hari abahanzi benshi bakenewe guterwa inkunga turabizi ko benshi bagezweho n’icyi cyorezo.

Akomeza avuga ko bibanze ku berekanye imishinga ishobora no gufasha abantu benshi barimo n’abahanzi, bityo ko ibihembo bizakomeza kwiyongera mu rwego rwo kugira ngo bakomeze no gushishikariza indi miryango guteza imbere ibikorwa by’ urubyiruko.

Igikorwa cyo kwerekana imishinga ihatana kirakomeza kuri uyu wa kabiri aho abandi bahatana basigaye 21 na bo berekana imishinga yabo imbere y’akanama kayobowe n’ikigo cy’ubucuruzi BPN(Business Partners Network) nyuma abegukanye ibihembo 30 bakazagenerwa amahugurwa n’izindi nyigisho zibafasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo mu gihe kingana n’amezi atandatu.

Reba Video igaragaza uko icyo gikorwa cyangenze

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka