Imishinga 25 yatsinze irushanwa rya BK Urumuri mu cyiciro cya gatanu yamenyekanye

Nyuma yo kwakira ubusabe 174 bw’abashaka kwitabira iryo rushanwa, no gukora ijonjora inshuro eshatu, Inkomoko na Banki ya Kigali batangaje imishinga 25 yahize iyindi muri iryo rushanwa muri uyu mwaka, harimo n’uwa ‘Miss Innovation Business’ wo mu irushanwa rya Nyampinga w’u Rwanda 2021, aba ba rwiyemezamirimo bakazahabwa amahugurwa y’amezi 6 na Inkomomoko ndetse bakazagira amahirwe yo gutsindira inguzanyo itagira inyungu ya Banki ya Kigali.

Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr. Diane Karusisi, yavuze ko muri uyu mwaka BK yibanze ku mishanga ihanga udushya kandi ifite uruhare runini mu kwiteza imbere no gusubiza ibibazo by’Abanyarwanda.

Ati “Uyu mwaka, ubufatanye bwacu n’Inkomoko buzakomeza kwibanda ku gufasha imishinga yagizweho ingaruka na Covid-19. Turashishikariza ba nyiri imishinga kubyaza umusaruro amahirwe bahabwa na BK Urumuri”.

Ashimira abo 25 batsinze irushanwa bagiye ku rwego rukurikira, Umuyobozi Mukuru w’Inkomoko, Teta Ndejuru, yabahaye ikaze mu rugendo rushya.

Ati “Twishimiye gukomeza ubu bufatanye na Banki ya Kigali mu gufasha abikorera muri gahunda y’imishinga mito n’iciriritse (SME) kuzamuka vuba. Inkomoko izakomeza gutanga ubufasha mu kunoza serivisi zigezwa ku bikorera, cyane ko bari mu batanga akazi mu Rwanda banateza imbere ubukungu”.

BK Urumuri yazamuye abikorera 125 mu myaka ine ishize. Mu baheruka kwitabira irushanwa harimo Imagine We Rwanda, Uzi Collections, Weya Clothing, Slices & Cakes, House of Tayo, Moshions, n’abandi.

Kuva Covid-19 yagera mu gihugu, mu rwego rwo guhuza n’amabwiriza y’ubuzima, gahunda z’Inkomoko zo kuzamura imishinga zibanze ku kugukoresha ikoranabuhanga.

Dore urutonde rwa 25 batsinze irushanwa rya BK Urumuri 2021

1. Hense Ltd
2. T-Kay Investment Ltd
3. AM Coffee & Hibiscus Plantation Ltd
4. Crop Tech Ltd
5. La Fromagerie Rwanda
6. Rwagasabo Beverages Ltd
7. Uwera Fashion Ltd
8. Best Potters Rwanda Ltd
9. Indashyikirwa Mubugeni Ltd
10. House of Cakes Ltd
11. Green Pack Ltd
12. Ryabega Integrated Center
13. Didy Designs Cow Horns Ltd
14. Gusa Ltd
15. Ikirere Fashion Arts
16. Byose ni Bamboo
17. Umunezero W’Ubuzima Bwiza Ltd
18. Chemclean Company Ltd
19. Talia Ltd
20. Yarn Ltd
21. PTN Ltd
22. KGL Flour Ltd
23. Mouzah Designs ltd
24. East African Foods & Beverages Ltd
25. Exemple Needs Ltd

BK yatangije ayo marushanwa muri 2017 mu gihe yizihizaga isabukuru y’imyaka 50 yari imaze ikora, ariko nyuma yaho ikaba yariyemeje gukomeza iyo gahunda, mu rwego rwo guteza imbere ubucuruzi buto n’ubuciriritse.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka