Imishinga 20 y’urubyiruko yahize iyindi mu gihugu yahembwe

Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco yahembye ba Rwiyemezamirimo bahize abandi mu ntara zose n’Umujyi wa Kigali, igikorwa cyabaye ku wa mbere tariki 13 Ukuboza 2021.

Urubyiruko rurasabwa kurushaho gutekereza ku mishinga ibabyarira inyungu
Urubyiruko rurasabwa kurushaho gutekereza ku mishinga ibabyarira inyungu

Ni mu marushanwa azwi nka ‘Youth Connekt’ amaze iminsi abera hirya no hino mu gihugu harebwa imishinga ya ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko yahize iyindi, aho urubyiruko 573 rwahatanye mu by’ubumenyi mu ikoranabuhanga, iby’ubuhinzi, inganda n’ibindi bitandukanye.

Ni amarushanwa yatangiriye ku rwego rw’umurenge birazamuka kugeza ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali, aho hahembwe abatsinze bane kurusha abandi ku rwego rwa buri Ntara n’Umujyi wa Kigali.

Umushinga wahize iyindi mu Mujyi wa Kigali ni uwa Umuhuza Hirwa Jean Luc, wo gukora inkweto, ibikapu n’imikandara bifashishije impu, imyenda, amapine y’imodoka ndetse n’ibindi bikoresho, aho babiranguza abacuruzi batandukanye baba abo mu Mujyi wa Kigali cyangwa se n’abandi baturutse mu Ntara.

Umuhuza Hirwa Jean Luc, avuga ko kuba bahembwe muri Youth Connekt birushijeho kubatera imbaraga kuko biba biberetse ko ibyo bakora bigaragara.

Ati “Baba batweretse ko ibintu dukora babibona, babishima, byanze bikunze hari imbaraga bigiye kutwongerera mu byo dukora, mu kazi kacu ka buri munsi dukenera abantu nk’aba, inama zitandukanye kugira ngo dukomeze tuzamure bya bikorwa byacu. Byanze bikunze hari abo biri butere imbaraga kandi natwe ubwacu turongera imbaraga mu byo twakoraga, mpamagarira n’urundi rubyiruko kugira ngo muhange imishinga, mutekereze imishinga yagira icyo imarira igihugu, yatanga akazi ku rundi rubyriruko”.

Eric Niyomwungeri wegukanye igihembo cy’umwanya wa kane, yakoze imashini yoroshya akazi k’ubuhinzi nko kugosora ibishyimbo, ibigori n’ibindi byose bifitanye isano, avuga ko kuba yahembwe bigiye kumufasha kurushaho kwagura umushinga we.

Ati “Imashini imwe ingana n’iriya mwabonye intwara amafaranga 91,050. Aya mafaranga mpembwe rero icyo ngiye kuyifashisha, ngiye kongera umusaruro, nkora izindi mashini ziruta izo mfite byibura nko buri ntara mbe mfitemo imashini ifasha abahinzi kugosora imyaka yabo”.

Umujyanama wa Minisitiri w’Urubyiruko n’Umuco, Nadine Uwamahoro, wari witabiriye uyu muhango ku rwego rw’Umujyi wa Kigali, yashimiye ba rwiyemezamirimo bahize abandi abasaba kongera imbaragamubyo bakora.

Ati “Ibyo mukora bifite icyo bibagezaho, ndetse n’icyo bigeza ku gihugu cyacu, tukaba kandi dushishikariza urundi rubyiruko imishinga yanyu itabashije kugera aha ngaha, mwongere mutekereze murebe uburyo mwayagura, kuko iyi gahunda ihoraho, ibaho buri mwaka. Tubashishikariza ko ubutaha, umwaka wazagera mufite umushinga uhamye kugira ngo muzabashe namwe guhembwa”.

Umushinga wa mbere wahembwe amafaranga y’u Rwanda Miliyoni imwe n’ibihumbi 500, mu gihe iyindi itatu yagiye ihembwa miliyoni imwe.

Umuhuza Hirwa Jean Luc ufite umushinga wahize iyindi mu Mujyi wa Kigali asobanurira akanama nkemurampaka ibyo akora
Umuhuza Hirwa Jean Luc ufite umushinga wahize iyindi mu Mujyi wa Kigali asobanurira akanama nkemurampaka ibyo akora

Biteganyijwe ko kuri uyu wa kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, hatangira umwiherero w’iminsi ine, uzahuriza hamwe ba rwiyemezamirimo b’urubyiruko bagaragaje ibitekerezo byiza ku rwego rw’akarere bishobora kubateza imbere, bigateza imbere n’igihugu, aho bazigishwa iby’ubushabitsi no kunoza imishinga yabo mu rwego rwo guhitamo iminshinga 100 izahabwa ibihembo, na ho abazaba aba mbere 4 bazahatana mu nkera y’imihigo iteganyijwe ku cyumweru tariki 19 Ukuboza 2021.

Uzahiga abandi muri iyi nkera y’imihigo azahembwa amafaranga y’u Rwanda 7.500.000 abandi batatu bamukurikiye bahembwe 5.000.000.

Kuva ibikorwa bya Youth Connekt award byatangira mu mwaka wa 2012, ba rwiyemezamirimo 881 batewe inkunga igaragara, abo na bo barahindukiye baha akazi 18.785, iyi mirimo ikaba yarinjirije igihugu amafaranga agera kuri Miliyalidi imwe na miliyoni 11, harimo asaga miliyoni 29 yinjiye mu isanduku ya Leta binyuze mu misoro, mu gihe asaga miliyoni 15 yazigamwe binyuze mu kigo cy’igihugu cy’ubwishingizi (RSSB).

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka