Imishinga 12 irahatanira ibihembo by’icyiciro cya karindwi cya ‘BK Urumuri Initiative’

Imishinga 12 ya ba rwiyemezamirimo ni yo irimo guhatanira ibihembo bya BK Foundation ku bufatanye n’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo Inkomoko Entrepreneur Development mu cyiciro cya karindwi cya ‘BK Urumuri Initiative’.

Ni nyuma y’urugendo rwatangiye rurimo ba rwiyemezamirimo 25 bafite ibikorwa bitandukanye byiganjemo ibifite aho bihuriye n’ubuhinzi n’ibindi, by’umwihariko bikorwa hagamijwe kurengera ibidukikije, aho bahawe amahugurwa mu gihe cy’amezi atandatu, 12 muri bo bakaba ari bo bashoboye kugera mu cyiciro cya nyuma.

Mu gihe cy’amezi atandatu, ba rwiyemezamirimo bahawe amahugurwa atandukanye arimo ibijyanye no gucunga imari, kumenya gukora ubucuruzi, byiyongeraho andi bahawe n’Inkomoko Entrepreneur Development.

Izahiga iyindi mu mishinga 12 irimo guhatana izahabwa inguzanyo itagira inyungu na Banki ya Kigali mu bufatanye na BK Foundation. Hazatangwa Miliyoni zirenga 25 z’Amafaranga y’u Rwanda, zizasaranganywa abazaba batsinze.

Bimwe mu bigomba kugenderwaho batanga amanota ku mishinga izahiga iyindi, harimo kureba uko umushinga ukora, aho ukorera, ibigezwa ku isoko, abo bahatanye, niba ibyo akora abizi neza, ubucuruzi akora arabuzi neza, hakanarebwa niba ari uw’umutu ku giti cye cyangwa ari itsinda.

Ku wa kane tariki 16 Ugushyingo 2023, nibwo abayobozi b’imishinga uko ari 12 banyuraga imbere y’akanama nkemurampaka, basobanura ibyo bakora ndetse n’akamaro bifitiye rubanda, bikaba biteganyijwe ko imishinga izahiga iyindi izatangazwa tariki 23 Ugushyingo 2023.

Umuyobozi ushinzwe ibijyanye n’ubucuruzi mu Nkomoko, Helle Dahl Rasmussen, yabwiye abarimo guhatana ko abo imishinga yabo izatsindwa ko badakwiye gucika intege, ahubwo ari umwanya mwiza wo kugira ngo birusheho kubatera imbaraga.

Yagize ati: “Muzakomeze niba ubu bidakunze, bizakunda ubutaha, ntimuzacike intege, mukomeze gushyiramo imbaraga, mufite imishinga myiza, buri wese muri mwe afite umushinga mwiza, hari igihe muzabona inyungu, mukomeze mukore ntimucike intege, kandi tuzakomeza kubafasha mu rugendo rwanyu, turi kumwe.”

Umunyamabanga nshingwabikorwa wa BK Foundation Ingrid Karangwayire, avuga ko uretse kuba ubucuruzi bubyara inyungu ariko kandi bugira n’uruhare mu kubungabunga Isi n’abayituye.

Ati: “Icyo ni cyo cyerekezo cya BK Urumuri Initiative muri uyu mwaka kuri ba rwiyemezamirimo. Mwigirire icyizere, mwiyizere mu bitekerezo byanyu, kandi ntimuzigere mureka gukurikira inzozi zanyu, kubera ko u Rwanda n’Isi muri rusange bikeneye udushya twanyu, ndetse n’ubwitange mu kubaka ejo hazaza harambye.”

BK Urumuri Initiative, ni gahunda yatangijwe muri 2017, ubwo Banki ya Kigali yizihizaga isabukuru y’imyaka 50, kugira ngo ifashe ba rwiyemezamirimo bakiri bato guteza imbere imishinga yabo ishobora kuvamo ubucuruzi bukomeye mu gihe kiri imbere.

Uyu mwaka 2023 ubwo BK Group yatangije ikigo cyitwa BK Foundation giteza imbere imibereho myiza, aho kizajya gitera inkunga abafite imishinga itandukanye.

Imishinga izajya iterwa inkunga binyuze mu nkingi eshatu iki kigo cyibandaho zirimo: uburezi, guhanga udushya no kubungabunga ibidukikije. Hanabayeho ihererekanya kumishinga yafashwaga (Corporate Social Responsibility Projects) na Banki ya Kigali.

BK Urumuri ikaba iri mu mishanga izakomeza guterwa inkunga na BK Foundation. Kuva iyi gahunda yatangira, hamaze gutangwa inguzanyo ingana na miliyoni 184 n’ibihumbi 500 z’amafaranga y’u Rwanda zahawe ba rwiyemezamirimo 37.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka