Imiryango yita ku mpunzi muri Congo irashinjwa gukorana ubucuruzi na FDLR

Abarwanyi ba FDLR basanzwe baba mu nkambi ziterwa inkunga n’imiryango nka OXFAM na Solidalités international ikorera mu gace ka Masisi, bavuga ko abakozi b’iyi miryango bagira uruhare mu kubuza Abanyarwanda bari mu nkambi gutaha kubera ibikorwa bakorana nabo.

Mu nkambi ya Kibabi, Gasenyi, Kinigi n’izindi nkambi ziterwa inkunga n’imiryango mpuzamahanga ngo abakozi b’iyi miryango bakorana n’abarwanyi bihishe muri izi nkambi mu bikorwa byo gucukura amabuye y’agaciro.

Hafashimana Patrick, umurwanyi wa FDLR wabaga ahitwa Kavuta mu nkambi ya Gasenyi, avuga na Kigali Today, avuga ko Abanyarwanda bari mu buhunzi ari benshi kandi bifuza gutaha ariko imbogamizi ikaba abarwanyi ba FDLR badashaka gusigara mu buhunzi bonyine hamwe n’imiryango mpuzamahanga idashaka kubura akazi n’ibikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bitabagoye.

Mu gihe ingabo z’umuryango w’abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Monusco zishyirwaho igitutu mu kurwanya umutwe wa FDLR, ngo kimwe mu mbogamizi zo kurwanya uyu mutwe ni abaturage FDLR yagize igitambo kugira ngo itaraswaho.

Inkambi ziri muri Masisi zibarizwamo abanyarwanda bafashwa na Oxfam.
Inkambi ziri muri Masisi zibarizwamo abanyarwanda bafashwa na Oxfam.

Hafashimana avuga ko ubu inkambi z’impunzi zirimo Abanyarwanda hamwe naho batuye mu cyaro abarwanyi ba FDLR bimvanze nazo kugira batazaraswaho.

Atanga ingero, Hafashimana avuga ko mu nkambi yabagamo Gasenyi yari kumwe n’abandi barwanyi 85 nyamara ngo abo babanaga muri Kavuta bari 25 kandi bafite imbunda bahishe hamwe n’abayobozi babo, ku buryo igihe cyose bakenerwa FDLR ishobora kuza kuhabashakira.

Aba barwanyi ba FDLR ngo mu nkambi bafashwa nk’izindi mpunzi zose ndetse bagenerwa amahirwe arenze ayo izindi mpunzi zibona bitewe n’uburyo bakorana n’abakozi b’imiryango itera inkunga.

Mu nkambi ya Kinigi ngo habarirwaga abarwanyi ba FDLR bagera kuri 50 aba nabo babaho nk’izindi mpunzi uretse ko bagerekaho ibikorwa byo gushaka imari mu mashyamba n’amabuye y’agaciro.

Hafashimana Patrick wari umurwanyi wa FDLR aba mu Nkambi ya Gasenyi i Masisi.
Hafashimana Patrick wari umurwanyi wa FDLR aba mu Nkambi ya Gasenyi i Masisi.

Hafashimana avuga ko zimwe mu mari abarwanyi ba FDLR bagurisha abakozi b’imiryango mpuzamahanga zirimo amabuye y’agaciro ahenze ndetse ngo agurishwa abazungu.

Mu rugero atanga avuga ko mu kwezi kwa Nzeri 2012 ahitwa Gasopo abarwanyi ba FDLR bari bafite imari atabashize kumenya neza ariko yumvana bagenzi be ko ihenze. Iyo mari ngo hari ku wa mbere abakozi b’umuryango mpuzamahanga witwa Solidarités International baje kuyigura ariko ntibumvikana baragenda.

Hafashimana avuga ko abari baje kuvugana n’abarwanyi ba FDLR kuyigura harimo abazungu babiri n’umunyekongo umwe, gusa ngo ku wa gatanu haje abakozi ba OXFAM haza abazungu 3 n’umunyekongo umwe bahita bayitwara.

Iyi mari Hafashimana avuga ko atabashije kumenya neza kubera urwego yarimo yagurishijwe n’uwari umuyobozi wabo Capt Gérard Ndabiyeretse uretse ko avuga ko atari ryo zina rye kuko akunze guhindura amazina cyane.

Ibyangombwa bihabwa abarwanyi bari mu nkambi ya Gasenyi.
Ibyangombwa bihabwa abarwanyi bari mu nkambi ya Gasenyi.

Imikoranire ya FDLR n’imiryango mpuzamahanga ifasha impunzi mu burasirazuba bwa Kongo ngo igaragarira mu byo iyo miryango ifashamo abarwanyi ba FDLR birimo no kubahisha ikabaha ibikoresho.

Capt Ndabiyeretse niwe uyoboye abarwanyi ba FDLR bari mu nkambi Gasenyi aho afashwa nk’izindi mpunzi ndetse kubera ubucuti afitanye n’abakozi b’imiryango ibafasha ngo ahabwa n’ibirenze ibyo abandi bahabwa.

Nyamara igihe kinini ngo aba yagiye mu ishyamba rya Kilolirwe ku buryo abayobozi b’inkambi babizi kandi ntacyo bamukoraho ndetse n’iyo akeneye abarwanyi bamwe arabatwara.

Kuba hari abanyarwanda bari mu buhunzi ariko badataha ngo biterwa n’uburyo iyi miryango itabishaka kuko ibakuraho inyungu ndetse n’abarwanyi ba FDLR bakabuza abashaka gutaha kugira ngo itazasigara mu mashyamba yonyine, ibi bikaba byiyongeraho ko n’ushaka gutaha yihisha Atari ibyo ashobora no kubura ubuzima bwe.

Mu nama yabaye mu kwezi kwa Nyakanga i Walikale mu gikorwa cyo kwitegura ibitero FDLR ishobora kugabwaho mu gihe yanze gushyira intwaro hasi, zimwe mu nama zahawe abarwanyi ba FDLR kandi zatangiye gushyirwa mu bikorwa ni ukwivanga n’abaturage.

Benshi mu banyarwanda bari mu nkambi bafatwa bugwate n'abarwanyi ba FDLR bazibamo.
Benshi mu banyarwanda bari mu nkambi bafatwa bugwate n’abarwanyi ba FDLR bazibamo.

Abandi barwanyi bazanywe mu duce twegereye umupaka w’u Rwanda aho bivanga n’abaturage, abatuye Kibumba, Rugali na Karengera bavuga ko abarwanyi bamwe ubu bakora ibikorwa by’ubuhinzi n’ubucuruzi, ibi bakabifashwamo n’abandi barwanyi bahamaze iminsi babakira ndetse bakabafasha kubona ibyo bakora.

Mu nkuru Kigali today yakoze ivuga ko FDLR yahawe amahirwe yo kwihisha ibitero igomba kugabwaho igaragaza uburyo FDLR yatangiye ibikorwa byo kwihisha ibitero mu gihe ibigabweho hakaba hari ahantu hashyizweho hagomba kwakira abarwanyi bayo mu duce twa Rutshuru.

Mu duce twa Nyiragongo ishami rishinzwe iperereza muri FDLR rizwi ku izina rya CRAP ngo mu buryo bwo kwakira abarwanyi ba FDLR baza rikoresha abagore bacuruza Kibumba n’ahitwa Gisheke, Kirimanyoka na Kanyarucinya bagana Rusayo.

Abarwanyi bazanwa muri ibi bice bya Rutshuru na Nyiragongo ngo abadashoboye guhinga bajyanwa mu bikorwa byo gutwika amakara no kuyikorera kugira ngo agezwe ku mihanda aho imodoka zishobora kuyasanga.

Sylidio Sebuharara

Ibitekerezo   ( 4 )

Abayobozi ba RDC nibatikemurira ikibazo cy’impunzi z’abaturage babo ntibazabitegereze kuri riya miryango kuko ntiyazanwe n’impuhwe zo kurengera impunzi,baje gushaka agafaranga iwabo ubu chomeur buravuza ubuhuha kandi hariya bahakura agafaranga gatubutse,ninde wikuye amata ku munwa mwabonye??

kazibwe yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

mbona iyi miryango ibikora ibiziranyeho na Monusco yanze kugarura amahoro muri kariya karere,kuko amafaranga bahembwa n’andi bakura mu bucuruzi bw’amabuye y’agaciro ntibayitesha kuko nibasubira iwabo ntibazayasangayo.

rugina yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

Bariya bazungu n’abandi bakozi bakora muri iriya miryango baje guhaha,ntibakwiyicira isoko rero bashishikariza impunzi zibatunze gutaha

kamuzinzi yanditse ku itariki ya: 17-10-2014  →  Musubize

ni kenshi byavyzwe ko hari ubucuruzi bukorwa na FDLR hamwe n’iriya miryango iyifasha , aha amahanga ahumve maze arebe icyo akora maze uyu mutwe urandurwe burudu dore aho wavugiwe ni kera

serafina yanditse ku itariki ya: 16-10-2014  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka