Imiryango yasenyewe n’imvura mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu yemerewe ubufasha
Abaturage basenyewe n’amazi y’imvura yaguye mu ijoro rishyira tariki 12/04/2012 mu turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu Leta yabemereye ubufasha mu buryo bwihuse kugira ngo bahangane n’ingaruka batewe n’ibyo biza.
Ubwo bufasha buzaba bugizwe n’ibiribwa, ndetse n’aho gutuza abasenyewe badafite aho bakinga umusaya; nk’uko Minisitiri w’imicungire y’ibiza n’impunzi (MIDIMAR), Gatsinzi Marcel, yabitangaje.

Uyu mwanzuro wafashwe tariki 14/04/ 2012 n’itsinda ry’abaminitiri bahagarariye minisiteri zigera kuri zirindwi barangajwe imbere na Minisitiri w’Intebe Damien Habumuremyi ubwo basuraga uduce twose twangijwe n’iyo mvura hagamijwe kurebera hamwe ishusho rusange ry’abantu n’ibintu byangiritse no gufata ingamba zihuse zo kwirinda mu buryo kirambye.
Kugeza ubu abantu bahitanywe n’ibyo biza ni batanu, babiri bo muri Musanze, umwe muri Nyabihu na babiri bo muri Rubavu. Amazu 170 yaraguye andi 400 arangirika ku buryo bukomeye. Hegitari 876 z’imyaka nazo zarangiritse; nk’uko byatangajwe n’umukozi muri Minisiteri y’ibiza no gucyura impunzi, ushinzwe itangazamakuru, Frederic Ntawukuriryayo.

Umuturage umwe wasenyewe n’ayo mazi mu murenge wa Kanama mu karere ka Rubavu yerekanye ko adafite ubushobozi bwo kongera kubaka dore ko n’umugabo we ari mu bitabye Imana. Kuri ubu aracumbitse n’abana be bagiye bacumbitse mu baturanyi.
Ubufasha Leta izaha abaturage buziyongera ku bumaze gutangwa na minisiteri y’ubuzima burimo litiro 5000 z’umuti wo gusukura amazi (SurEau) kuko yandujwe n’imisarane yuzuye imyanda ikivanga n’amazi y’amasoko. Croix Rouge yatanze amashitingi n’ibikoresho byo mu rugo ku miryango 100 yasenyewe muri utwo turere twose.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu, Sheikh Bahame Hassan, atangaza ko abaturage bamaze gutuza nyuma y’ibi byago ariko ko hakwiriye ingamba z’igihe kirekire zo kurwanya imyuzure yo mu mugezi wa Sebeya benshi bemeza ko ubabangamiye.
Yagize ati “iyo urebye usanga ibi byarahozeho, gusa umwe mu basaza batuye hano kera akubwira ko imvura nk’iriya yaherukaga mu 1982.”

Nyuma yo gutanga ubufasha bwihuse itsinda ry’abaminisitiri rizashyiraho ingamba zimbitse zo guhangana n’ibyo biza zizatangazwa tariki 16/04/2012.
Minisiteri zasuye abahiye n’ibiza muri turere twa Musanze, Nyabihu na Rubavu ni minisiteri ishinzwe kurwanya Ibiza no gucyura impunzi (MIDIMAR), Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu (MINALOC), Minisiteri y’ingabo (MINADEF), Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE), Minisiteri y’umutungo kamere (MINIRENA), Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi (MINAGRI) na Minisiteri ishinzwe ibikorwa b y’abaminisitiri (MINICCAF).
Pascaline Umulisa
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
pascaline,urakoze cyane kuri iyi nkuru, nagirango nsobanure ko Croix Rouge yatanze imfashanyo ya mbere yihutirwa igizwe n’ibikoresho by’ibanze (ibiringiti, amajerikani imikeka, ibikoresho byo mu gikoni, amasabune, kigoma, ibikwembe n’imyenda)ku miryango 300 ni ukuvuga imiryango 100 muri buri karere.
Ndakomeza kandi kwihanganisha imiryango yahuye n’ibibazo nashimira cyane imiryango yacumbikiye bagenzi babo, uwo muco mwiza uzakomeze
pascaline,urakoze cyane kuri iyi nkuru, nagirango nsobanure ko Croix Rouge yatanze imfashanyo ya mbere yihutirwa igizwe n’ibikoresho by’ibanze (ibiringiti, amajerikani imikeka, ibikoresho byo mu gikoni, amasabune, kigoma, ibikwembe n’imyenda)ku miryango 300 ni ukuvuga imiryango 100 muri buri karere.
Ndakomeza kandi kwihanganisha imiryango yahuye n’ibibazo nashimira cyane imiryango yacumbikiye bagenzi babo, uwo muco mwiza uzakomeze
Mudusobanurire neza hariya ku ifoto ibanza uriya ni Guverineri w’Iburasirazuba usobanurira Minisitiri w’intebe ibyabaye muri Rubavu na Nyabihu??
Bwana minisitiri w’intebe ubutaha mwagombye gutekereza kuri bote .murabona ko bikomeye kugera muduce twose twangiritse. murakoze.