Imiryango yaciye ukubiri n’amakimbirane yahawe amagare

Imiryango 20 yo mu Murenge wa Mwendo yigeze kurangwa n’amakimbirane n’imibanire mibi ikaza kubireka, ikiyemeza kubana mu buzima buzira ihohotera.

Aya magare bahawe tariki 31/12/2015, bayahawe nk’igihembo cyo kubashimira ko bahisemo neza, kubashishikariza gukomeza muri iyo nzira. Iki gikorwa cyabereye ku biro by’Umurenge, mu Kagali ka Kamujisho.

biyemeje ko nta makimbirane azongera kurangwa iwabo
biyemeje ko nta makimbirane azongera kurangwa iwabo

Aya magare ni impano Ubuyobozi bw’Akarere ka Ruhango bwemereye iyi miryango ku munsi mpuzamahanga w’Umugore, mu rwego rwo gushimira abagore uruhare bagira mu guharanira kubana neza n’abandi mu mahoro, no guteza imbere umuryango.

Ubuyobozi bw’Umurenge wa Mwendo Habimana Felecien, ndetse n’abahawe amagare ubwabo, basobanura ko mbere yo guhinduka, iyi miryango yarangwagamo kutumvikana, amahane, kwahukana kenshi kw’abagore, gusahura ingo bikozwe n’umwe mu bagize umuryango cyane cyane abagabo, n’ibindi bibi byinshi.

Uyu muyobozi, avuga ko yizeye ko aya magare azagira uruhare mu korohereza abagore mu mirimo inyuranye nko kuvoma amazi yo gukoresha mu mirimo yo mu rugo, gutwara umusaruro kuva mu mirima no kuwutwara mu ngo cyangwa ku masoko, n’indi myinshi.

By’umwihariko akaba ashishikariza imiryango kongera ubufatanye bw’abagabo n’abagore mu guteza imbere imibereho myiza, n’ iterambere ry’ingo.

Rugendo Byiringiro Jean ni umukozi w’Akarere ka Ruhango ushinzwe iterambere ry’umuryango. Yabasabye kugaruza umwanya batakaje mu makimbirane, bakongera umuvuduko mu guharanira iterambere ry’imiryango yabo.

Abahawe amagare
Abahawe amagare

Ati “Intambwe mwateye ntigomba gusubira inyuma. Mukomeze mutere imbere kandi muharanire guhindura n’abandi benshi”.

Abahawe amagare bashimiye byimazeyo ubuyobozi bw’Akarere bubahaye iyi nkunga y’amagare, bagahamya ko azaborohereza mu mirimo yabo ya buri munsi, kandi akabafasha kwihutisha iterambere ry’imiryango yabo.

Bimenyimana Emmanuel atuye mu Mudugudu wa Rutagara, Akagali ka Gafunzo. Arubatse, afitanye abana babiri n’uwo bashakanye.

Avuga ko iwe hahoraga umutekano muke ukomoka ku businzi. Ngo kuri ubu mu muryango we harangwa amahoro n’umutuzo, ku buryo imbuto nziza zatangiye kugaragara, ku buryo abaturanyi na bo bamwigiraho.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka