Imiryango ya sosiyete sivile iracyakoresha amafaranga mu bwiru

Imwe mu miryango ya Sosiyete sivile ngo ntikunda ko amafaranga ikoresha agaragara kandi aba yaragenewe abaturage nubwo atava mu ngengo y’imari ya Leta.

Sekanyange avuga ko imiryango ya Sosiyete sivile itakagombye gukorera mu bwiru kuko bibangamira imitangire ya servisi
Sekanyange avuga ko imiryango ya Sosiyete sivile itakagombye gukorera mu bwiru kuko bibangamira imitangire ya servisi

Byavugiwe mu kiganiro Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere (RGB) rwagiranye n’abikorera ndetse n’imiryango ya Sosiyete sivile, kikaba cyari kigamije gutangiza gahunda ya “Nk’uwikorera” muri izo nzego, kuri uyu wa 2 Gashyantare 2018.

Umuyobozi w’Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), Sekanyange Jean Léonard, agaruka ku mpamvu y’iyo myitwarire ishobora no kubangamira imitangire myiza ya servisi.

Yagize ati “Henshi muri sosiyete sivile ibintu byabo babikora mu bwiru. Kubera ko amafaranga bakoresha bayakura mu bafatanyabikorwa babo, usanga batifuza ko hari undi wamenya aho bayakura, bikaba byatuma ubagana batamubwiza ukuri ikaba intandaro yo gutanga servisi mbi”.

Akomeza agira ati “Ni umuco dukwiye gushyira muri Sosiyete sivile kugira ngo ibyo dukora tujye tubigaragariza abaturage. Amafaranga dukoresha aza agenewe Abanyarwanda, ni byiza rero ko twajya tugira igihe cyo kubasobanurira uko tuyakoresha”.

Kalisa Edward avuga ko kugeza Nk'uwikorera muri sosiyete sivile bizazamura imitangire ya servisi
Kalisa Edward avuga ko kugeza Nk’uwikorera muri sosiyete sivile bizazamura imitangire ya servisi

Umunyamabanaga nshingwabikorwa wa AJPRODHO, Antony Businge, na we yemera ko icyo kibazo gihari kuri imwe mu miryango ya Sosiyete sivile.

Ati “Ni byo koko hari abagira amabanga iyo babonye amafaranga. Usanga akenshi batinya gupiganwa n’abandi ku baterankunga. Iyo rero babonye ko indi miryango itamenye ahari amafaranga, ni amahirwe baba bagize ari yo mpamvu bahisha ibyo bakora”.

Icyakora ngo kuva RGB yinjije gahunda ya Nk’uwikorera muri iyo miryango, Businge avuga ko yizera ko ibyo bizahinduka, abantu bose bagakorera mu mucyo.

Umunyamabanga mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere (RGB), Kalisa Edward, avuga ko kuba batangiye gukoresha uburyo bwo kugera ku byiciro binyuranye, bizatuma imitangire ya servisi ikomeza kuzamuka.

Iki kiganiro cyitabiriwe n'abantu baturutse mu miryango itandukanye ya Sosiyete sivile
Iki kiganiro cyitabiriwe n’abantu baturutse mu miryango itandukanye ya Sosiyete sivile

Ati “Ubu buryo burongera ingufu mu mitangire ya servisi kuko buzatuma buri wese yisuzuma, akareba ahari intege nke bityo agashaka uko hakongerwa ingufu dufatanyije. Iki ni icyiciro cya mbere duhereyeho ariko tuzagera no ku bindi byiciro hagamijwe ko tugera ku ntego twiyemeje”.

RGB ivuga ko muri 2016 imitangire ya servisi yari kuri 67.7%, irazamuka igera kuri 70.9% muri 2017 ariko ngo intego ni uko 2018 izarangira bigeze kuri 85%.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka