Imiryango itegamiye kuri Leta ntigifatwa nk’abagiraneza

Urwego rw’igihugu rw’imiyoborere RGB ruravuga ko imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta itagifatwa nk’abagiraneza, ko ahubwo isigaye ifatanya na Leta mu guteza imbere igihugu mu nguni zose z’imibereho bityo igafatwa nk’abafatanyabikorwa.

Imiryango Mpuzamahanga itegamiye kuri Leta mu Rwanda igera kuri 70, ikaba yibumbiye mu ihuriro ryitwa (Network of International NGOs).

Ubusanzwe iyi miryango yafatwaga nk’imiryango y’abagiraneza igamije gutanga imfashanyo gusa, ariko ngo iyo myumvire yevuyeho nk’uko Janvier Munyampara, umukozi muri RGB mu biro biyishinzwe abitangaza.

Ati « Ubundi cyera twabitaga abaterankunga, ariko muri iki gihe dusigaye tubita abafatanyabikorwa. Uruhare rwabo mu iterambere rero ni runini.

Kandi muri iyo mikorere n’imikoranire ninaho hagenda habamo guhwiturana, kuko harimo abakora neza kurusha abandi, hakabamo n’abagenda buhoro bakagirwa inama kugirango ibintu birusheho kugenda neza ».

Ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta rivuga ko guhurira hamwe bigamije gushyira hamwe ubushobozi n’ubunararibonye bw’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, bikayifasha kunoza imikorere.

Papa Diouf, umuyobozi w’ihuriro ry’imiryango mpuzamahanga itegamiye kuri Leta, avuga ko mu igenamigambi ry’imyaka itanu ry’ihuriro, harimo kurushaho guhuriza hamwe kugirango uruhare rwabo mu iterambere rugaragare.

Harimo kandi ko imiryango igize iri huriro, izarushaho gukora ubuvugizi bwatuma Abanyarwanda barushaho gufashwa gutera imbere, nk’uko bivugwa na umuyobozi w’iri huriro.

Agira ati « Mbere na mbere icyo mugomba kumenya ni uko tugiye gushyira imbaraga mu mahuriro y’abanyamuryango tukungurana ibitekerezo, tukarebera hamwe uko twakora nk’ihuriro.

Nitumara guhurira hamwe rero ubwo igikurikiraho ni uguhuza imvugo kugira ngo tugire uruhare mu gufata ibyemezo”.

Iri genamigambi ry’imyaka itanu ryashyizwe ahagaragara rizashyirwa mu bikorwa kugeza muri 2022, rikaba rigamije kuzamura imbaraga z’abanyamuryango b’ihuriro mu gutanga umusanzu ugamije impinduka mu bukungu bw’u Rwanda.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ndi umunyeshuri muri kaminuza y’uRwanda ishami ry’uburezi, nukuri ningombwa cyane ko Iyo miryango itegamiye kuri leta idufasha mu guteza imbere igihugu no kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Gusa njye icyo nisabira n’abagenzi banjye, no uko hajya habaho cyane kwinjiza urubyiruko mu mikorere y’iyo miryango mu buryo bwo kudufasha kumenya ibijya mbere muri let’s yacu kuko raise ntabyo tuba tuzi. ikindi kandi byadufasha no kugabanya umubare w’abashomeri kuko Iyo miryango igira byinshi byo gukora. murakoze

MUHAYIMANA Samuel yanditse ku itariki ya: 21-02-2020  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka